Umuhanzi King Saha, yongeye kunenga ubuyobozi bwa Leta n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, oha yabasabye kwihutisha itorwa ry’itegeko roregera uburenganzira bw’ibihangano ( Cipyright) rimaze igihe ritegerejwe n’abahanzi benshi bavuga ko rishobora guhindura cyane urwego rw’umuziki.
Ibi King Saha yabivuze nyuma y’uko mu cyumweru gishize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda isubitse ibiganiro ku mushinga w’iryo tegeko. Abadepite bavuze ko hakiri ukutumvikana ku ngingo zimwe zigize umushinga w’itegeko, bituma isuzumwa ryawo ritinda.
Icyakora, uku gutinda kwarakaje abahanzi n’abandi bakora mu ruganda rw’imyidagaduro, aho bamwe bavuga ko hari abashaka gukuramo ingingo bita iy’ingenzi cyane mu mushinga w’itegeko, ari yo Ingingo ya 9. Abahanzi bavuga ko iyi ngingo ari yo umuhanzi yashingiraho abona amafaranga y’inyungu (royalties) igihe indirimbo ze zicurangiwe kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo.
Mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa X (twitter), King Saha yavuze ko iryo tegeko rifite akamaro kanini ku bahanzi bishingikiriza ku muziki wabo kugira ngo babeho.
Ati: “Copyright iradufasha twebwe nk’abahanzi gushyira umuziki wacu mu rwego rw’umwuga wemewe, kuko Leta yamaze kuwemera kandi iradusoresha. Ni yo mpamvu dusaba ko iki kibazo cya copyright cyakemuka mbere y’uko ukwezi kwa Ramadhan kurangira.”
King Saha yongeyeho ko abahanzi bamaze igihe kirekire bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, anaburira ko kwihangana ku bahanzi kugenda gushira.
Yavuze ko gutinda kw’iri tegeko byamaze no kugira ingaruka ku bahanzi benshi bahura n’ibibazo by’amikoro nubwo ibihangano byabo bikomeje gukoreshwa henshi.
Yongeyeho ati: “Benshi muri bagenzi bacu bari kujyanwa mu bigo byita ku buzima bwo mu mutwe kuko bahangayitse kandi bakennye, nyamara ibihangano byabo bikomeje gukoreshwa. Mwebwe abadepite ni mwe mudindiza iterambere ry’abahanzi kuko mwanze kubaha uburenganzira bwa copyright.”
King Saha kandi yanaburiye Leta ya Uganda ko niba Inteko Ishinga Amategeko itihutiye gukemura iki kibazo, biraba ari uburyo bwo gukangurira abahanzi n’abandi bakora mu myidagaduro gukora imyigaragambyo isaba ko iryo tegeko ryemezwa.
Yasoje avuga ko abahanzi bazakoresha inzira zose zishoboka kugira ngo ijwi ryabo ryumvikane, ndetse n’uko ibibazo by’igihe kirekire birebana n’uburenganzira ku bihangano mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda bibonerwa umuti.








