Umunyamideri w’icyamamare Kim Kardashian yanenze bikomeye imikoreshere y’ubwenge bukorano (AI), by’umwihariko ChatGPT, avuga ko atari bwo kwizerwa ijana ku ijana, cyane cyane iyo bukoreshejwe mu bijyanye no kwiga no gukora imirimo isaba ubushishozi n’ubunyamwuga.
Kim Kardashian yatangaje ko n’ubwo ubwenge bukorano bukomeje kwifashishwa n’abantu benshi ku isi, budakwiye gusimbura ubwenge bwakaremano bwa muntu . Yashimangiye ko umuntu akwiye gukora ibintu bye yifashishije ibitekerezo n’ubumenyi bwe, aho kwishingikiriza ku ikoranabuhanga gusa.
Ati: “Ndabasaba kudashingira cyane kuri ChatGPT cyangwa izindi porogaramu z’ubwenge bukorano mu gukora imirimo imwe n’imwe, kuko hari byinshi zitazi cyangwa zitabisobanura neza. Nanabibonye ubwanjye.”
Kim yavuze ko yigeze gukoresha ChatGPT ubwo yigaga amasomo ajyanye n’ubwunganizi mu mategeko, agamije kuyifashisha mu gusobanukirwa amasomo ye. Icyakora, yavuze ko ibisobanuro yahawe n’iyi porogaramu bitumvikanaga neza, ari na byo byagize uruhare mu gutsindwa ibizamini yakoraga.
Yakomeje asaba abantu kwitwararika amakuru atangwa n’ubwenge bukorano, avuga ko mbere yo kuyakoresha cyangwa kuyatangaza, bikwiye kubanza kugenzura neza (fact–checking), hagashakishwa ibimenyetso n’andi masoko yizewe.
Ati: “Mbere yo gutangaza amakuru cyangwa ubushakashatsi wavanye kuri ChatGPT, ugomba kubanza kugenzura niba ari ukuri. Ubwenge bukorano si ubwo kwizerwa uko bwakabaye.”
Ibi Kim abivuze nyuma yo gutsindwa ibizami bya nyuma byari kumuhesha impamyabumenyi imwemerera kuba umwunganizi mu mategeko, binyuze mu nzira yihariye yo kwiga amategeko itamusabye kujya muri kaminuza isanzwe.
Yongeyeho ko ChatGPT ikwiye gukora kinyamwuga kurushaho, bitewe n’uko abantu benshi bayishingikirizaho mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no mu myigire. Yatangaje ko rimwe na rimwe iyi porogaramu ishobora gutanga ibisubizo bidahwitse bigashyira abayikoresha mu bibazo.
Ati: “Abantu benshi bayikoresha bashaka ubufasha, ariko bikarangira ibahaye ibisubizo bitari byo.”
By’umwihariko, Kim Kardashian yanatangaje ko hari n’igihe ChatGPT yamubwiraga ibintu bidasobanutse cyangwa bivuguruzanya, rimwe na rimwe bikamusetsa.
Ati: “Hari ibibazo nayibazaga igansubiza ibitandukanye byuzuyemo urwenya. Byageze aho mbifata nk’umuco. Iyo impaye ibisubizo bimeze gutyo, mfata ‘screenshot’ nkabyohereza mu itsinda rya WhatsApp mbamo, nkababaza nti: ‘Mwatekereza ko robot yamvugisha gutya?’”
Ibi Kim Kardashian yatangaje bikomeje geteza impaka ku isi ku kamaro n’imbibi z’ubwenge bukorano, cyane cyane mu nzego zikomeye nk’uburezi, itangazamakuru n’amategeko, aho kwihutira kurikoresha bidashingiye ku igenzura ryimbitse bishobora guteza ingaruka.







