Kim Kardashian yaguze Bibiliya ya se Robert Kardashian mu ibanga nyuma yo gutsinda cyamunara yari ihanganyemo n’umuryango wa O.J. Simpson
Kim Kardashian yangaje ko yaguze Bibiliya y’umubyeyi we Robert Kardashian, wahoze mu itsinda ryunganiraga O.J. Simpson wamamaye muri NFL, binyuze muri cyamunara yari imaze iminsi ihanganyemo n’umuryango wa O.J.
Mu gace gashya k’uruhererekane rwa “The Kardashians”, Kim yavuze ko yatanze $80,000 (asaga miliyoni 116 Frw) ariko agahitamo kubikora mu ibanga kugira ngo hatazamenyekana ko ari we uri kuyirwanira. Iyo Bibiliya ni iy’ingenzi cyane kuko yari iya se, ifite izina rye ryanditse ku gifuniko mu nyuguti za zahabu, ndetse ikaba irimo n’inyandiko ze bwite zanditse imbere.
Kim Kardashian yavuze ko mbere yigeze gutanga $15,000 ku muryango wa O.J. Simpson kugira ngo ayigure ariko bakabyanga. Ibyo yabivugiye mu kiganiro cyo kuri Hulu, asobanura ko yari yiteguye kuzamura ayo mafaranga.

Aya makuru ntiyashimishije Malcolm LaVergne, umunyamategeko w’umuryango wa O.J., wavuze ko ibyo Kim ari kubitangaza ku nyungu ze bwite kandi amushinja gushaka kwikururira amatwi y’abarebye ikiganiro cye.
Kim amaze kubona ko kuyigura biciye ku muryango wa O.J. bidashoboka, yahisemo gukoresha izina rihimbano mu cyamunara, aza gutsindira iyo Bibiliya. Nyuma y’aho, yahise ayigenera nk’impano mushiki we Khloé Kardashian, watunguwe cyane no kuyakira.
LaVergne yongeye gutunga agatoki Kim avuga ko ibi byose ari uburyo bwo gushaka inkuru nshya yo gushyira mu kiganiro cye. Ati: “Byari bizwi. Ni intsinzi kuri buri ruhande: umuryango wa O.J wabonye amafaranga, na we abonye inkuru yo gushyira mu kiganiro cye.”
Robert Kardashian yari umwe mu bunganizi ba O.J. mu rubanza rwo mu 1995, kandi bivugwa ko O.J. yajyanye iyi Bibiliya muri gereza mu myaka yose yahabaye.






