Mu Karere ka Karongi, hafashwe umugabo wari umaze imyaka irenga 30 yihisha ubutabera akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Murakaza Valens w’imyaka 63 yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026, nyuma y’amakuru yamutanzweho mu nama ubuyobozi bw’Umurenge wa Twumba bwagiranye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Twumba mu gihe agikorerwa dosiye kugira ngo azashyikirizwe ubutabera.
Ukekwaho Jenoside yari yarakatiwe adahari
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Umurenge wa Twumba avuga ko Murakaza yari yarigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko Gacaca rwo mu Murenge wa Kavumu, ariko icyo gihano nticyigeze gishyirwa mu bikorwa kuko yari yaratorotse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Uwimana Phanuel, yavuze ko uwo mugabo yemera ko nyuma yo gukatirwa yahise atoroka igihugu, nyuma aza gusubira mu Rwanda.
Yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 15 adahari, ariko imyaka myinshi ishira atarigeze agaragara ngo akore igihano cye.
Uwimana asobanura ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda yabayeho mu buryo bwo kwihisha, atagaragara mu bikorwa rusange by’abaturage.
Ati: “Kuva yagera mu Kagari ntiyigeze yigaragaza cyane mu baturage. Yanze no gufata indangamuntu kugira ngo hatagira umuvumbura.”
Amakuru yamenyekanye mu nama y’abarokotse Jenoside
Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatangiwe mu nama yabaye ku wa 8 Mata 2026, yahuje ubuyobozi bw’Umurenge wa Twumba n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyo nama yari igamije gukangurira abaturage gutanga amakuru ku bantu bakekwaho uruhare muri Jenoside baba bagihishahisha.
Nyuma y’iyo nama, inzego z’umutekano zahise zikurikirana ayo makuru maze Murakaza aza gutabwa muri yombi.
Abakekwaho Jenoside bakomeje gutabwa muri yombi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko hakomeje gushakishwa abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihisha ubutabera.
Mu mpera za Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, yatangaje ko mu mezi 12 ashize abantu 70 bakekwaho ibyaha bya Jenoside bamaze gutabwa muri yombi, nyuma y’igihe kirekire bacyidegembya.
Inzego z’ubuyobozi zikomeza gusaba abaturage gutanga amakuru ku muntu wese bakeka ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ubutabera bukomeze gukurikiranwa.







