Umuhanzi Juno Kizigenza yatangiye umwihariko mushya mu rugendo rwe rwa muzika, nyuma yo gufata icyemezo cyo gukura burundu izina ‘Rutwitsi’ mu byo yifashishaga mu buhanzi bwe, mu rwego rwo kwirinda impaka no kubahiriza ubusabe bw’inzego z’igihugu.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubutumwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashyize ku rubuga rwa X, agaragaza ko iryo zina rifite amateka adakwiriye kwifashishwa mu myidagaduro, asaba uyu muhanzi kurireka.
Impinga.rw yamenye ko Juno Kizigenza atatinze gushyira mu bikorwa ubwo busabe, aho yahise atangaza ko iryo zina ritakiri mu tubyiniriro twe (a.k.a) kandi ko indirimbo ze zose z’igihe kizaza zizajya zisohoka zidafite iryo jambo.

Umujyanama we, Nando, yatangaje ko uyu muhanzi yafashe iki cyemezo agamije gukomeza kubaka ishusho y’ubuhanzi bushingiye ku ndangagaciro z’igihugu no kwirinda amagambo ashobora guteza urujijo mu baturage.
Yongeyeho ko Juno Kizigenza yiyemeje gukomeza umuziki uhuza Abanyarwanda aho kubatandukanya.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi hadutse impaka ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, aho bamwe mu bakunzi b’umuziki n’abasesenguzi bagaragazaga ko gukoresha ijambo ‘Rutwitsi’ bitajyanye n’amateka y’u Rwanda n’icyerekezo cy’ubumwe n’ubwiyunge.
Mu buhanzi bwa muzika, gukoresha izina ry’utubyiniriro ni imwe mu nzira abahanzi bakoresha mu kwiyubakira umwihariko no kwigarurira abafana.
Icyakora, abasesenguzi bemeza ko uko umuhanzi agira igikundiro, ari ko inshingano zo kwitwararika amagambo n’ibimenyetso akoresha ziyongera.
Mu ndirimbo ze nyinshi, Juno Kizigenza yakundaga gutangiza igihangano cye aririmba amagambo “Rutwitsi muzi”, bigatuma iryo zina riba ikimenyetso kimuranga.
Gusa, uyu munsi yahisemo gufungura indi paji nshya, aho azibanda ku muziki we atagombye kongera kwifashisha iryo zina.
Iki cyemezo cyakiriwe neza n’abatari bake, bagaragaza ko ari intambwe igaragaza gukura mu bitekerezo no gusobanukirwa uruhare rw’abahanzi mu kubaka sosiyete irangwa n’ubumwe n’amahoro.







