Umuhanzikazi w’icyamamare Juliana Kanyomozi yagarutse ku buryo ubuzima bwe bwahindutse mu myaka 15 ishize, mu gihe yitegura kwizihiza isabukuru ye ku wa 27 Ugushyingo. Abinyujije ku butumwa yageneye abakunzi be, Juliana yasangije abamukurikira uko yagiye ahindura imyumvire, imigenzo n’uburyo abaho.
Yavuze ko mu myaka yashize yari umuntu ukunda gusohoka cyane. “Nari party animal, nakundaga gusohoka. Ku wa gatanu nari mu kabyiniro, ku wa gatandatu ku birori byo ku rugo… nari uwo mubare,” yavuze. Ariko ubu ngo ibintu byarahindutse, kuko akunda kwibera mu rugo mu mutuzo, kureba filime cyangwa kunywa ikinyobwa gishyushye.
Juliana yavuze ko ubu akunda kwihorera mu rugo, ndetse rimwe na rimwe agashaka impamvu zo kwanga ubutumire bw’inshuti ze. Yongeyeho ko n’imipaka y’ubuzima bwe yahindutse, kuko atakihanganira ibintu byinshi nk’uko byahoze. “Juliana wo mu myaka 15 ishize yakundaga kwihanganira byinshi, ariko ubu ndavuga nti ibi sinabikunze, ntibizongere,”

Ikindi ngo ni uko ubu yita cyane ku buzima bwe, harimo ibyo kurya n’imyitwarire rusange. Nubwo ibi byose byahindutse, Juliana yavuze ko urukundo rwe ku muziki rukiri rukomeye. Ariko ubu ngo afite intego zo gufata ibyemezo bigirira akamaro abandi, cyane cyane abahanzi bato.
“Buri munsi mbere y’uko ndyama, nibaza icyo nakora cyafasha abandi mu muziki,” yavuze. Yashimiye Imana kuba yarahawe umwuga ukomeye, ariko ashimangira ko intego ye ari ugusiga umurage wubaka abandi.








