Ku wa 16 Kanama 2025 umuhanzi ugezweho Joshua Baraka yataramiye abafana mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 15 ya DJ Pius.
Joshua Baraka yataramiye abarenga 2000 muri Kigali Universe bimusigira umukoro wo kugira ibikorwa byinshi akorera mu Rwanda.
Ni igitaramo cya DJ Pius cyo kwizihiza imyaka 15 ari mu muziki. Cyabaye mu ijoro ryo ku wa 16 Kanama 2025 aho yafatanyije n’abahanzi barimo Alyn Sano, Ruti Joel, Jules Sentore na Mike Kayihura.

