Icyamamare mu muziki wa Uganda, Jose Chameleone, ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda muri uku kwezi k’Ukuboza, aho azayobora igikorwa cyo gufungura inzu izajya ikorerwamo sinema muri ako gace, ikaba ari yo ya mbere ihabonetse.
Iyi sinema izaba ari iya mbere kandi yemewe ku rwego rwo hejuru izaba iherereye mu majyaruguru y’ikiraro cya Karuma, ari na cyo gihuza uturere dutandukanye twa Uganda.
Iki gikorwa Jose Chameleone azitabira kizahabwa uburemere budasanzwe ndetse kinajyane n’ubukangurambaga, kuko kizafatwa nk’ikimenyetso gikomeye gifite agaciro kanini ku iterambere ry’urwego rw’imyidagaduro mu majyaruguru y’iki gihugu.
Iyi sinema izajya ikorera muri LA Confidential Hotel, imwe mu mahoteli akomeye muri ako gace. Kuba iyi hoteli yongewemo sinema igezweho bifatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo n’imyidagaduro mu majyaruguru ya Uganda.
Minisitiri w’Ubucuruzi, Hon. Evelyn Anite, ari na we watangije kandi wanashyigikiye umushinga wo kubaka iyi hoteli ya LA Confidential, yavuze ko yubatswe hagamijwe kuzamura ubwiza bw’akarere no guteza imbere imyidagaduro muri rusange. Iyi hoteli kandi ni iy’umutungo wa Hon. Evelyn Anite.
Mu birori byo gufungura ku mugaragaro iyi sinema, biteganyijwe ko hazitabira Abanyacyubahiro batandukanye n’abantu bakomeye baturutse mu bice bitandukanye bya Uganda, ndetse hakiyongeraho abaturutse muri Sudani y’Epfo no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi sinema iteganyijwe ko izatangiza ibihe bishya by’imyidagaduro igezweho mu majyaruguru ya Uganda, inazanira abaturage iterambere ririmo ibikorwa remezo na serivisi zinyuranye ku rwego mpuzamahanga, bidasabye kujya kuzishakira kure. Ibi biteganyijwe ko bizagira uruhare rukomeye mu iterambere rusange no mu mibereho myiza y’abaturage.







