Umuhanzi John Blaq yatangarije abakunzi be b’umuziki ko afite indi mpano abantu benshi batari bamuziho. Uretse kuririmba indirimbo ze ndetse zanakunzwe, yavuze ko akenshe ariwe utekereza akanandika amagambo y’indirimbo, yongeyeho ko Atari ize gusa ahubwo n’iz’abandi bahanzi.
Uyu muhanzi yavezeko yandikiye indirimbo abahanzi batandukanye, zirimo Wano ya Chosen Becky na One Bite ya Vinka, n’izindi zigiye zitandukanye.
Nubwo agaragaza ubuhanga mu kwandika indirimbo, John Blaq avuga ko atafata iyo mpano nk’izamwinjiriza amafaranga ikomeje kugendera ku mategeko adahinduka.
Yasobanuye ko kuri we kwandika indirimbo bishingira ku guhanga n’urukundo rw’umuziki, Atari igitutu cyagwa inyungu z’amafaranga. Yanongeyeho ko iyo kwandika bihindutse igikorwa kibanda ku mafaranga mbere ya byose, bihita bigutera gukora nabi umunaniro, ari na byo avuga ko yirinda.
John Blaq yakomeje avuga ko uburyo abonamo amafaranga mu ndirimbo yanditse butoroshye (Butajegajega). Hari igihe azigurisha, ariko hari n’igihe azitanga ku buntu bitewe n’umuhanzi ndetse n’imiterer y’ubushobozi bwe.
Yashoje agira ati: “Hari gihe mbwira umuntu ngo ampe amafaranga ya lisansi gusa, hanyuma tukicara ahantu, tukarya inkoko na tugashyiraho ka sod, maze nkamwandikira indirimbo kandi akahava ayijyanye.”







