Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikomere bikomeye mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, harimo na siporo. Abakinnyi, abayobozi b’amakipe ndetse n’abakunzi b’imikino itandukanye bishwe bazira uko bavutse, bituma siporo nyarwanda itakaza bamwe mu bayiteje imbere.
Muri icyo gihe siporo zitandukanye zirimo Volleyball, Basketball, Football, umukino w’amagare na Handball zari zimaze gutera imbere mu Rwanda. Icyakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yazisubije inyuma kuko yatwaye bamwe mu bakinnyi n’abayobozi bazo bari bafite uruhare rukomeye mu iterambere ryazo.
Volleyball yatakaje abakinnyi bakomeye
Umukino wa Volleyball watangiye kwamamara cyane mu Rwanda mu myaka ya 1980, bigizwemo uruhare n’amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Icyo gihe ni bwo hashinzwe Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (FRVB) ndetse shampiyona irakomera. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize Volleyball itakaje bamwe mu bakinnyi bakomeye bari bawugize.
Mu bakinnyi bahitanywe na Jenoside harimo abakiniye amakipe atandukanye nka UNR barimo Kayiranga Eric, Iminamikore Benjamin, Murekezi Régis, Ntagugura Placide, Ntagwabira Basile, Kumuyange Egide n’abandi benshi. Hari kandi n’abakinnyi bakomokaga mu mashuri atandukanye nka Groupe Scolaire de Butare n’andi makipe arimo aya MINITRANSCO, Petit Séminaire ya Butare n’ayandi.
Amagare na Basketball byatakaje amaboko akomeye
Umukino w’amagare na wo washegeshwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu bahitanywe na yo harimo Sakumi Anselme wari Umuyobozi Wungirije w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ndetse akaba n’umwe mu baterankunga bakomeye bawutezaga imbere.
Uyu mukino watakaje abakinnyi n’abatekinisiye barimo Gahutu Théophile, Gasinzigwa Edouard, Kayumba na Kayibanda, ibintu byatumye Amagare asubira inyuma muri icyo gihe.
Mu mukino wa Basketball ho amakipe menshi yarasenyutse cyangwa atakaza abakinnyi benshi. Ikipe ya Espoir BBC ni imwe mu zagizweho ingaruka zikomeye kuko yabuze abakinnyi bagera kuri 18, barimo Ntarugera Emmanuel, Rugamba Gustave, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel n’abandi benshi, bigaragaza uburyo Basketball na yo yashegeshwe bikomeye.
Football na Handball na byo byasizwe iheruheru
Umupira w’amaguru na wo ntiwasigaye inyuma mu mikino yashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere ya Jenoside, amakipe menshi yari amaze kwiyubaka ndetse umupira ukundwa n’abaturage benshi.
Ariko Jenoside yishe bamwe mu bakinnyi, abandi barahunga, bituma amakipe menshi asenyuka. Nyuma y’aho, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kongera kubaka siporo, aho Football yabaye imwe mu zagize uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Umukino wa Handball na wo watakaje abakinnyi n’abatoza benshi kuko Ishyirahamwe ryawo ryagaragaje ko nibura abantu 23 bawukiniraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nubwo siporo nyarwanda yashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu myaka irenga 30 ishize igihugu cyongeye kuyubaka, aho igenda itera imbere igamije no kuba igicumbi cya siporo mu karere no muri Afurika muri rusange.





