Mu gihe benshi batekerezaga ko intambara y’inkundura ya Brad Pitt n’uwahoze ari umugore we Angelina Jolie yarangiye mu 2024, hari ibimenyetso bishya bigaragaza ko ayo makimbirane ashobora kuba agihari, noneho agaragarira ku mazina y’abana babo babyaranye.
Impaka zongeye kubura nyuma y’uko Angelina Jolie atanagaje firime nshya yitegura gusohora yise Couture aho yagaragaje umuhungu we nka “Maddox Jolie”, aho kuba Maddox Chivan Jolie–Pitt.
Maddox, umwana mukuru w’aba bakinnyi ba firime bombi, yafashije nyina kuyobora amashusho y’iyo filime. Ariko icyateye impaka si uruhare rwe mu kuyikora firime, ahubwo ni izina ryanditswe mu byemezo by’abayikozeho — izina rya “Pitt” rikaba ritaragaragaye.
Inshuti za hafi za Brad Pitt zabwiye TMZ ko ibi atari impinduka isanzwe, ahubwo ari uburyo bwo gukomeza gutandukanya Pitt n’umuryango we. Bivugwa ko bishobora kuba ari uburyo bwo kumushyira kure y’umuryago we.
Ibi bije bikurikira undi mwana wabo, Shiloh Jolie, na we watangaje ko yakuye izina Pitt mu butyo mwemewe n’amategeko mu mzina ye, akaba yarikuyeho izina rya semuri Kanama 2024, nyuma y’uko yujuje imyaka 18. Kuva icyo gihe, akoresha amazina “ Shiloh Jolie”.
Abandi bana babo barimo Zahara Marley Jolie-Pitt na Vivaenne Jolie-Pitt na bo bakunze kugaragara bakoresha izina rya Jolie gusa, nubwo batarikuzaho izina rya se Pitt mu mategeko, ariko bisa nk’aho nabo bari hafi kuryikuzaho.
Ibi byose bigaragara nk’aho izina rya Pitt rikomeje kugenda rikurwa ku bana be umwe ku wundi, ibintu bikoje kwibazwaho niba ari abana bari kwihitiramo kwikuraho izina rya se cyagwa niba ari ingaruka z’ibibazo by’ababyeyi babo.
Brad Pitt na Angelina Jolie batangiye umubano wabo mu 2004, ariko baza gutandukana muri Nzeri 2016. Urubanza rwabo rwagatanya rwamaze imyaka isaga umunani cyane ko rwasojwe mu Ukuboza 2024.
Nubwo mu mategeko batakiri kumwe, ibibera mu muryango wabo bigaragaza ko ibikomere by’ayo makimbirane bishobora kuba bitarakira — kandi ubu intambara isa n’iri kwimukira ku bana nko kubakuzaho izina rya se, ibintu muri Amerika bifatwa nk’ikirango kwitwa rimwe mu mazina y’umubyeyi w’umugabo: izina ry’umuryango.







