Abantu 195 bagororerwa mu Ikigo Ngororamuco cya Iwawa bakiriye agakiza nyuma y’igiterane cy’ivugabutumwa cyahakorewe na Korali Ambassadors of Christ ku wa 21 Gashyantare 2026.
Iki giterane cyari kigamije kubaha ubutumwa bw’ihumure n’icyizere, kibutsa abahagororerwa ko bishoboka guhinduka no gutangira ubuzima bushya.
Abafashe umwanzuro wo kwakira agakiza biteganyijwe ko bazahabwa inyigisho zibategurira umubatizo, mbere y’uko babatizwa mu mazi menshi nyuma y’ukwezi.
Dusengimana Jean de Dieu w’imyaka 22 wo mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko ijambo ry’Imana ryamukoze ku mutima, yiyemeza kureka burundu ubujura n’ibiyobyabwenge byamugejeje Iwawa.
Ati: “Niyemeje kugendana n’Imana no gukurikiza gahunda za Leta, ngasubira iwacu nkiri umuntu wahindutse.”
Hagenimana Samuel w’imyaka 30 na we yavuze ko yongeye kugarukira Imana, nyuma yo kuva mu murongo w’idini yari asanzwe arimo.
Yagaragaje ko kwishora mu ngeso mbi no mu bucuruzi bw’ibintu byari byibwe ari byo byamugejeje mu bihano, ariko ubu yiyemeje guhindura ubuzima bwe.
Umuhanzi Sarah Sanyu, uri mu bagize Ambassadors of Christ, yavuze ko bajyanywe no kubereka ko batari bonyine.
Ati: “Twaje kubaha ibyiringiro no kubibutsa ko Imana itabaretse. Nta muntu udashobora guhinduka.”
Umuyobozi Mukuru w’National Rehabilitation Service (NRS), Mufulukye Fred, yashimye uruhare rw’amadini mu gufasha abagororerwa guhinduka.
Yibukije ko Iwawa yakira abantu baturuka mu madini atandukanye, asaba ko buri dini ryagira uruhare mu gukurikirana abayoboke baryo barangije ibihano.
Yagize ati: “Turashaka ko amadini afata inshingano zo kwegera abayoboke babo barangije kugororwa, bakabafasha gusubira mu muryango badasubira mu byaha.”
Kugeza ubu, mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa hagororerwa abantu 4.911 bari mu cyiciro cya 25. Kuva cyafungurwa mu 2010, hamaze kugororerwa abantu 34.449 mu byiciro 24 byabanje.
Igiterane cya Ambassadors of Christ cyabaye nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugarura icyizere n’indangagaciro ku rubyiruko rwahisemo inzira mbi, ariko ubu rukaba ruri guhabwa amahirwe yo kongera kwiyubaka no kubaka ejo hazaza heza.







