Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yahembuye imitima yabarenga ibihumbi 10 mu gitaramo ‘Icyambu 4’, abakitabiriye bataha birahira ko ari Noheli itazibagirana.
Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 25 Ukuboza 2025, ku munsi mukuru wa Noheli, kibera mu nyubako ya BK Arena.
Israel Mbonyi ufatwa nka nimero ya mbere mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda kuri ubu.
Ni igitaramo cyagiye kuba uyu muhanzi amaze iminsi micye agiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yagarutse byimbitse ku rugendo rwe mu muziki kugeza uyu munsi aho akunzwe n’abatari bake mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba.
Hari ku nshuro ya Kane, yikurikiranya uyu muhanzi yari agiye gukora igitaramo kuri Noheli, ariko bikaba akarusho cyane ko mu nshuro eshatu zatambutse yabashije gukora ibizwi nka “Sold Out” aho igitaramo kijya kuba amatike yose yashize ku isoko.
Ahagana saa 18h37 z’ijoro uyu muramyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amakuru y’uko amatike yose y’igitaramo yashize, maze aboneraho kubasabira umugisha ku Mana.
Ati ” Imana ihe umugisha 10300 mwese.”
Ku mugoroba wa Noheli, abenshi bamaze gusangira n’imiryango yabo bakomereje muri BK Arena.
Ku ikubitiro basusurukijwe n’itsinda ry’abaririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Narada Vocal Band, mu ndirimbo zitandukanye zabo zirimo : Nara Ekelemo, Lazaro, n’izindi.
Aba baje gukorerwa mu ngata n’umucuranzikazi w’inanga gakondo Niyifasha Esther, wasusurukije abitabiriye iki gitaramo binyuze mu buhanga bwe mu gukirigita inanga.
Uyu mwari yaje kuva ku rubyiniro maze akurikirwa n’itorero Indizi, ribyina imbyino gakondo, iri torero ryifashishije ikondera ndetse n’umurishyo w’ingoma uvana hasi abicaye, ryashyuhije abari bitabiriye iki gitaramo mbere gato y’uko Israel Mbonyi asesekara ku rubyiniro.
Ku isaa 19h50 agaragiwe n’intore zo mu itorero Indizi , umuhanzi Israel Mbonyi yasesekaye ku rubyiniro aho yinjiriye mu ndirimbo ye “Uri yaa” maze afatanya n’intore guhita bashyushya abitabiriye iki gitaramo.
Israel Mbonyi yakurikijeho indirimbo ze zizwi na benshi zirimo: Yaratwimanye, Ku migezi, n’izindi nyinshi.
Uyu muramyi wahise afata gitari ye, yasusurukije abakunzi b’indirimbo ze mu gihe kigera ku isaha imwe n’iminota 30 mu ndirimbo ze zirimo: Nzi ibyo nibwira, urwo rutare , Ndashima, n’izindi nyinshi.
Ahagana ku isaa 21h40, Israel Mbonyi yaje gukorerwa mu ngata n’umuvugabutumwa watanze igaburo rya mwuka mu gihe kigera ku minota 25, maze saa 22h06, Mbonyi yongera kugaruka ku rubyiniro mu gice cya kabiri cy’igitaramo Icyambu 4.
Mbonyi yagarutse yahinduye imyambaro aho yari yambaye ishati y’igitare n’ipantaro y’ivu, maze ahita ashyikira Guitar ye yinjiririra mu ndirimbo ye ‘Nzaririmba’ yongera guhagurutsa benshi bari bicaye kubera umwanya bari bamaze bumva ijambo ry’umuvugabutumwa.
Mu gihe kigera ku masaha abiri adahagaze, Israel Mbonyi yahaye Noheri idacagase abitabiriye igitaramo cye, Icyambu4 , binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo: Hobe yahembuye imitima ya benshi , ibihe, nzahora ndirimba, Sitamuacha , sinzibagirwa, Genda ubeho, Number one, hari ubuzima, Nina Siri , icyambu, N’izindi nyinshi.
Saa 00h07, Israel Mbonyi yasoje igitaramo cye asoreza ku ndirimbo ye ‘Hari ubuzima’, maze ashimira byimazeyo abitabiriye iki gitaramo bose abifuriza urugendo ruhire.
Ntabwo Israel Mbonyi afite igihe kinini cyo kuruhuka kuko, tariki ya 01 Mutarama 2026 ategerejwe mu gitaramo cy’amateka azakorera mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda.







