Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yagaragaje ko igihe yari amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu mwuga we ari bwo yatangiye kwibaza niba urugendo rwe mu muziki rutari rugeze ku musozo, icyakora agasanga gutangira kuririmba mu Giswahili byaramuhaye ubuzima bushya n’icyerekezo gishya.
Yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club, cyagarutse ku ngingo zitandukanye.
Mbonyi umaze imyaka 10 atangiye kuririmba nk’uwabigize umwuga, mu myaka ibiri ishize nibwo yatangiye kuririmba mu Giswahili.
Uyu muhanzi yagaragaje ko hari igihe cyageze yumva ntacyo asigaje gukora kuko yari amaze kugira album eshanu bityo atangira gusenga asaba Imana icyo gukurikiza.
Yagize ati “Ntabwo byaturutse mu kuvuga ngo BK Arena yuzuye ahubwo nibazaga igisigaye kuko album zari zimaze kuba eshanu, nkumva muri njye nabuze igikurikira.”
“Nabwiye Imana nti mbwira kuko nabuze igikurikira. Hamwe natangiye kwibaza nti se nigire hanze byari ibi? Nshake indi mirimo? Kandi baravuga ngo iyo utari gukura uba uri gupfa, iyo uri kumva uri aho wagombaga kugera biba byarangiye.”
Yakomeje agaragaza uko yakiriye icyerekezo gishya cyatumye yiyumva nk’utangiye umuziki kandi awumazemo imyaka 10.
Ati “Isengesho ryanjye ndyakira gutyo aribwo nakiriye Nina Siri mu buryo bw’igitangaza, numva mbaye mushya. Kuva natangira kuririmba mu Giswahili nabaye nk’umuntu utangiye umuziki. Ntabwo narinzi ko hari indi Isi ntari nzi, noneho indirimbo ziba nyinshi numva rya sengesho ryanjye rirasubijwe.”
Mbonyi yavuze ko kandi indirimbo ze azakira binyuze mu mpano eshatu yahawe.
Ati “Njye burya ngira impano eshatu numva Imana yampaye. Harimo iy’Ijambo, kurota, ndarota cyane. Ubundi mu ndirimbo zanjye ni nko kubwiriza, indi ni impano y’ibyishimo.”
Muri iki kiganiro kandi, Mbonyi yahishuye ko yakuze yifuza kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru nk’inzozi nyinshi z’abana bakuze mu gihe cye.
Ati “Hari umwana utarakuranye inzozi zo kuzaba umukinnyi se? Nanjye narakinaga kandi nari mbizi pe. Gusa nagerageje indi mikino nka Tennis na Basketball.”
“Icyakora nakinaga Karate cyane nageze ku mukandara w’ubururu. Naretse gukina Karate mbaye ‘pasteur’ (mu mashuri yisumbuye) mbonye abantu batangiye kubyibazaho.”







