• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Gutangira kuririmba mu Giswahili byanyogereye imbaraga mu muziki – Israel Mbonyi

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 2, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yagaragaje ko igihe yari amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu mwuga we ari bwo yatangiye kwibaza niba urugendo rwe mu muziki rutari rugeze ku musozo, icyakora agasanga gutangira kuririmba mu Giswahili byaramuhaye ubuzima bushya n’icyerekezo gishya.

Yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club, cyagarutse ku ngingo zitandukanye.

Mbonyi umaze imyaka 10 atangiye kuririmba nk’uwabigize umwuga, mu myaka ibiri ishize nibwo yatangiye kuririmba mu Giswahili.

Uyu muhanzi yagaragaje ko hari igihe cyageze yumva ntacyo asigaje gukora kuko yari amaze kugira album eshanu bityo atangira gusenga asaba Imana icyo gukurikiza.

Yagize ati “Ntabwo byaturutse mu kuvuga ngo BK Arena yuzuye ahubwo nibazaga igisigaye kuko album zari zimaze kuba eshanu, nkumva muri njye nabuze igikurikira.”

“Nabwiye Imana nti mbwira kuko nabuze igikurikira. Hamwe natangiye kwibaza nti se nigire hanze byari ibi? Nshake indi mirimo? Kandi baravuga ngo iyo utari gukura uba uri gupfa, iyo uri kumva uri aho wagombaga kugera biba byarangiye.”

Yakomeje agaragaza uko yakiriye icyerekezo gishya cyatumye yiyumva nk’utangiye umuziki kandi awumazemo imyaka 10.

Ati “Isengesho ryanjye ndyakira gutyo aribwo nakiriye Nina Siri mu buryo bw’igitangaza, numva mbaye mushya. Kuva natangira kuririmba mu Giswahili nabaye nk’umuntu utangiye umuziki. Ntabwo narinzi ko hari indi Isi ntari nzi, noneho indirimbo ziba nyinshi numva rya sengesho ryanjye rirasubijwe.”

Mbonyi yavuze ko kandi indirimbo ze azakira binyuze mu mpano eshatu yahawe.

Ati “Njye burya ngira impano eshatu numva Imana yampaye. Harimo iy’Ijambo, kurota, ndarota cyane. Ubundi mu ndirimbo zanjye ni nko kubwiriza, indi ni impano y’ibyishimo.”

Muri iki kiganiro kandi, Mbonyi yahishuye ko yakuze yifuza kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru nk’inzozi nyinshi z’abana bakuze mu gihe cye.

Ati “Hari umwana utarakuranye inzozi zo kuzaba umukinnyi se? Nanjye narakinaga kandi nari mbizi pe. Gusa nagerageje indi mikino nka Tennis na Basketball.”

“Icyakora nakinaga Karate cyane nageze ku mukandara w’ubururu. Naretse gukina Karate mbaye ‘pasteur’ (mu mashuri yisumbuye) mbonye abantu batangiye kubyibazaho.”

Share2Tweet1Send
Previous Post

Killaman agaragaza ko 2025 yamubereye umwaka mubi kurusha indi yose mu buzima bwe

Next Post

The Ben yashimiye Tom Close mu gitaramo cya BK Arena, amwita inkingi y’urugendo rwe rw’umuziki

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
10 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
13 hours ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
13 hours ago

Mu kiganiro cyatambutse kuri Kasuku live, mugitondo cyo ku ya 14 Mutarama 2026, hatangajwe amakuru avuga ko Lueiligiht, afugiwe kuri...

Next Post
The Ben yashimiye Tom Close mu gitaramo cya BK Arena, amwita inkingi y’urugendo rwe rw’umuziki

The Ben yashimiye Tom Close mu gitaramo cya BK Arena, amwita inkingi y’urugendo rwe rw’umuziki

Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Joel Brown bahuriye mu ndirimbo Pom Pom

Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Joel Brown bahuriye mu ndirimbo Pom Pom

Shenseea yasesekaye i Kigali mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cya BK Arena

Shenseea yasesekaye i Kigali mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cya BK Arena

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool
Imyidagaduro

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.