Icyumweru cyaranzwe n’imyidagaduro yihariye hirya no hino ku isi: Ayra Starr na The Ben bashimishije i Kigali, Mariah Carey yigaragaza muri Brighton Pride, Rihanna ahishura igitangaza
Muri iki cyumweru, hirya no hino ku isi, imyidagaduro yagaragaje ko umuziki, sinema n’imyidagaduro itandukanye bikomeje gufata indi ntera.
I Kigali, hasojwe iserukiramuco rikomeye rya Giants of Africa Festival, ryasize umujyi ucanye umucyo, abahanzi b’ibyamamare barimo Ayra Starr wo muri Nigeria na The Ben umuhazi Nyarwanda bashyije akadomo ku gitaramo cya Giants of Africa Festival cyasize amateka muri BK Arena, tariki ya 3 Kanama 2025.
Iri serukiramuco ryitabiriwe n’urubyiruko 320 ruturutse mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika, n’urubyiruko 2,000 rwo mu Rwanda.
Umunsi wa nyuma waranzwe n’ibirori byihariye aho The Ben yagaragaye ari kumwe n’ababyinnyi benshi, mbere y’uko Ayra Starr, umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye muri Afurika muri iki gihe, asoza igitaramo ataramiye ibihumbi by’abantu mu buryo bushimishije.
Mu rwego rwo kongera imbaraga mu buhanzi, DJ Etania, umunyabigwi wo muri Uganda wamamaye muri muzika ya Amapiano na Afrobeats, yahuye n’abahanzi n’abandi bakorera mu myidagaduro mu Rwanda mu gikorwa cyateguwe na MTN Rwanda ku ya 2 Kanama.
Yaganiriye nabo ku bijyanye no guhanga udushya no guteza imbere impano z’urubyiruko mu bijyanye n’imyidagaduro.
Inganzo Ngari, itsinda risigasira umuco nyarwanda, ryasurukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umuganura mu mujyi wa Kigali, aho ryibanze ku mbyino za kinyarwanda.
Ku wa 31 Nyakanga, umunyabugeni w’Umubiligi yahuye n’abagize iri tsinda abagaragariza uko yahereye ku mbyino gakondo akagira uruhare mu kubyerekana ku rwego mpuzamahanga.
Hirya y’umugabane w’Afurika byifashe gute?Maroon 5 na Ellie Goulding bakoze ibitaramo byihariye i New York City, mu gihe Olivia Rodrigo uherutse gushyira hanze album yise Guts hamwe na T-Pain, basusurukije abakunzi babo mu bitaramo bya Lollapalooza Festival i Chicago.
I London na Los Angeles, habayeho ibitaramo n’imurikabikorwa byahuriyemo abahanzi batandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Mu Bwongereza, Mariah Carey yataramiye i Brighton mu gitaramo cyiswe Brighton Pride ku ya 2 Kanama.
Ni kimwe mu bitaramo bikomeye by’uyu muhanzikazi w’ikirangirire umaze imyaka irenga 30 mu muziki, yanatangaje ko yitegura no kugaruka mu mafilime ya Hollywood.
George na Amal Clooney bagaragaye i Lake Como mu Butaliyani, aho bitabiriye igikorwa cyo gutanga inkunga ku mishinga yita ku burenganzira bwa muntu n’uburezi, bikaba byarashimishije benshi.
Inkuru nshya kandi y’ibyishimo ku bakunzi ba firime yitwa The Devil waers Prada2, Hollywood yatangaje ko ari inkuru nshya z’imishinga n’urukundo aho, Ashley Graham, Stanley Tucci, Meryl Streep, Anne Hathaway, na Emily Blunt bari i New York mu myiteguro ya filime The Devil Wears Prada 2, izaba ari igice cya kabiri cy’iyakunzwe cyane mu 2006.
Jenna Ortega na Catherine Zeta-Jones, hamwe n’umuyobozi wa filime Tim Burton, bari mu gikorwa cyo gutangiza Season ya 2 ya “Wednesday”, mu gihe Lindsay Lohan na Jamie Lee Curtis nabo bari mu itangizwa rya “Freakier Friday” i London filime ikomoka kuri “Freaky Friday” yasohotse mu 2003.
Jeremy Goldstein, Umunya-Allemagne, akaba se wa Ellie Goldstein (umukobwa wa mbere ufite Down syndrome wagaragaye mu bikorwa by’imideli bya Gucci), ashobora kuba umwe mu bakinnyi bashya bazagaragara muri Strictly Come Dancing 2025.
Amakuru dukesha People avuga ko Rihanna yongeye gutangaza ko atwite umwana wa gatatu afitanye na A$AP Rocky.
Kandi uyu muhanzikazi ukomoka muri Barbados yatangaje ko ateganya gusubira muri studio mu mpera z’umwaka.
Ku rundi ruhande, Olivia Hawkins (Love Island) na Louis Russell (Too Hot to Handle) bagaragaye bari kumwe mu ruhame kandi baratandukanye. Gusa amakuru avuga ko Louis ashobora kuba afite undi mukunzi, bikaba bishoboka ko umubano wabo ushobora kuba utari wubakiye ku kuri.
Ibiteganywa n’ibikomeje gutegurwa
Saudi Arabia irimo gutegura igitaramo cya comedy cyiswe “Riyadh Laughs Festival”, kizabera i Riyadh kuva ku ya 26 Nzeri kugeza ku ya 9 Ukwakira 2025.
Kizitabirwa n’ibyamamare nka Kevin Hart, Russell Peters, Gabriel Iglesias, Pete Davidson, na Chris Tucker.
Mu gihe gito gishize, Miley Cyrus yatangaje ko ashobora gusubukura umushinga wa “Hannah Montana” mu mpera za 2026, ubwo iyi series izaba yujuje imyaka 20. Ibi byatumye abakunzi ba Disney Channel barushaho kwishima.