Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko kugira ngo ibihugu bya Afurika birusheho kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ari ngombwa ko bikorana bya hafi. Yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kuba icyitegererezo mu kurwanya ibi byaha ku mugabane wa Afurika.
Yabigarutseho ku munsi wa kabiri w’Inama mpuzamahanga ya ISCA2025, iri kubera muri Kigali Convention Center guhera ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025.
Minisitiri Ingabire yagaragaje ko nta gihugu cyakwishoboza guhangana n’iki kibazo cyonyine, ahubwo ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu byose, bushingiye ku masezerano ya Malabo.
Aya masezerano yasinyiwe i Malabo muri Guinée Equatoriale muri Kamena 2014, yashyizweho na Afurika Yunze Ubumwe (AU), agamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itumanaho no guharanira umutekano wo kuri murandasi (cybersecurity) muri Afurika.
Minisitiri Ingabire yagize ati: “Mu rwego rwo kwirinda ibyaha by’ikoranabuhanga, nta gihugu gishobora kwigira gikora cyonyine. Nk’u Rwanda, twashyize imbere ubufatanye mpuzamahanga binyuze mu gusinya ku masezerano ya Malabo.”

Yatangaje kandi ko u Rwanda ruri gutegura Politiki y’Ubwuzuzanye mu Gusangira Amakuru, izafasha mu guhererekanya amakuru hagati y’ibigo bya Leta mu buryo bwizewe. Ibi bizatuma serivisi zitangwa neza, mu buryo buhendutse kandi bwihuse.
Yongeyeho ko u Rwanda ruzashyira mu bikorwa uburyo bwa Zero Trust Framework, aho nta muntu uzahabwa uburenganzira bwo kugera ku makuru y’ibigo bya Leta atabanje kugaragaza ko yujuje ibisabwa byose bijyanye n’umutekano. Ubu buryo busaba ko nta muntu wiringirwa mbere yo kwemezwa, kabone n’iyo yaba asanzwe ari mu kigo.
Minisitiri Ingabire yavuze ko ubu buryo buzafasha kurinda ibikorwa by’ikoranabuhanga by’ibanze, bigatuma birushaho kuba byizewe mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera.