• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Iran yashyize mu majwi Amerika mu kwihutisha intambara, ishinja Trump ubusazi bwo gukina n’amahoro y’isi

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
June 23, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Teherani – Leta ya Iran yatangaje kuri uyu wa Mbere ko igitero cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri sitasiyo za nikleyeri cyayihaye impamvu yo kwihimura ku bitero biteganyijwe, inashinja Perezida Donald Trump kuba “umusazi ukina imikino y’intambara”, winjiye mu rugamba rw’ubufatanye hagati ya Amerika na Isiraheli mu kurwanya Repubulika ya Kisilamu.

Kuva Perezida Trump yinjiriye mu bikorwa bya gisirikare bya Isiraheli, akoresheje ibisasu bikomeye byo mu bwoko bwa bunker-buster byagabwe ku nganda za nikleyeri z’i Iran mu gitondo cyo ku Cyumweru, Iran yahise itangaza ko izihorera.

Nubwo yakomeje kurasa ibisasu bya misile kuri Isiraheli, kugeza ubu ntirakora igikorwa cyo kwihorera cyitaziguye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika — nko kurasa ku birindiro byayo cyangwa guhungabanya 20% by’ubucuruzi bw’amavuta y’isi anyura hafi y’inkengero za Golufu ya Hormuz.

“Trump, ni umusazi, ushobora gutangiza iyi ntambara, ariko ni twe tuzayisoza,” Ebrahim Zolfaqari, umuvugizi w’ibiro bikuru bya gisirikare bya Khatam al-Anbiya i Tehran, yabigarutseho  ubwo yabitangarizaga ikinyamakuru Reuters.

Iran na Isiraheli bongeye kugabanya ibitero by’indege n’ibya misile kuri uyu wa Mbere, ari nanone isi yose itegereje ko Teherani izasubiza igitero cya Amerika.

Ubuyobozi bwa Trump bwakomeje gusobanura ko intego yayo atari itarajwe inshinga no kwijandika mu ntambara, ahubwo ko ari ukurimbura porogaramu ya nikleyeri ya Iran.

Ariko ku Cyumweru, Trump yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugaragaza ubushake bwo guhirika ubutegetsi bw’abayobozi b’intagondwa b’Abayisilamu bamaze imyaka bayobora Iran kuva ihirikwa rya Shah mu 1979.

Ati;“ Si politiki nziza kuvuga ngo ‘guhindura ubutegetsi’, ariko niba ubutegetsi buriho butabasha gutuma Iran yogera gukomera no kumvi kana  ku buryo bwo kurimbura nikleyeri, kuki hatabaho impinduka?”.

Abasesenguzi basuzumye amashusho ya satelite bavuze ko bigaragara ko igitero cya Amerika cyangije bikomeye uruganda rwa nikleyeri rwa Fordow rwubatswe mu mpinga y’umusozi, aho bishoboka ko rwasenywe ndetse n’imashini zatuganyaga uranium zaruhagaritswe — nubwo nta yandi makuru aramenyekana.

Trump yavuze ko icyo gitero cyari “ku mugambi nyayo!!!”, yongeraho ati: “Habayeho kwangirika gukomeye ku masitasiyo ya nikleyeri yose muri Iran. Ibyaturikijwe bikomeye byabereye munsi y’ubutaka.”

Kuva Isiraheli yatangira igitero cyayo gitunguranye ku wa 13 Kamena, imaze kwica bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Iran, kandi ibyo bigaragaza intege nke z’ubwirinzi bwa Iran.

Kuri uyu wa Mbere, igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko indege hafi 20 zagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare mu Burengerazuba bwa Iran no mu murwa mukuru wa Tehran. Muri Kermanshah, aho haturikiye ibisasu bya misile n’ibikoresho bya radar birangirika bikomeye.

Ibitangazamakuru by’i Tehran byatangaje ko ubwirinzi bwo mu kirere bwari bwakajijwe hagati muri Tehran, ndetse ko ibitero by’indege za Isiraheli byibasiye Parchin, ahari ibirindiro bya gisirikare mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Umurwa Mukuru.

Iran ivuga ko abantu barenga 400 — abenshi ari abasivile — bamaze kugwa muri ibyo bitero bya Isiraheli, hari  amashusho make yagiye hanze y’ibyangiritse kuva intambara yatangira. Umujyi wa Tehran utuwe na miliyoni 10 y’abaturage, umaze gutakaza benshi mu bawutuyemo bahungiye mu byaro.

Ibitero byo kwihorera Iran yagabye kuri Isiraheli bimaze guhitana abasivili 24, abandi benshi barakomereka. Ni ubwa mbere misile za Iran zinjiye mu kirere cya Isiraheli.

Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko misile yarashwe na Iran mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere cyahagaritswe n’ubwirinzi bwayo.

Uretse ibyo bisasu, ubushobozi bwa Iran bwo kwihorera bwaragabanutse cyane, nyuma yo gutsindwa kw’imitwe yari yishyigikiye, nka Hezbollah yo muri Libani ndetse n’ubutegetsi bwa Bashar al-Assad wa Syria.

Icyagaragara nk’igisubizo kuri Iran ni ugufunga inzira y’amavuta anyura mu nyanja ya Golufu. Ku wa Mbere, igiciro cya peteroli cyarazamutse cyane. Ariko ntabwo kiragera ku rwego rw’ihungabana rikomeye, bikagaragaza ko abacuruzi bacyizera ko intambara ishobora kurangira hatabayeho izindi mpinduka zikomeye.

Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yemeje icyemezo cyo gufunga Umuyoboro wa Hormuz winjiza amavuta mu nyanja ya Golufu. Icyo cyemezo kigiye gusuzumwa n’Inama Nkuru y’Umutekano w’Igihugu iyobowe n’umwe mu bajyanama bakuru b’Umuyobozi Mukuru Ayatollah Ali Khamenei.

Kugerageza gufunga uwo muyoboro bishobora gutuma igiciro cya peteroli ku rwego rw’isi rizamuka cyane, bigateza ihungabana rikomeye mu bukungu ndetse bikakurura intambara n’Ingabo za Amerika zo mu Muryango wa Gatanu zicumbitse i Bahrain.

Marco Rubio umunyamabanga w’Amerika yavuze ko hari ubushobozi bwo guhangana n’icyo cyemezo.

Mu gihe Teherani yari ikiri mu nama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yari ategerejwe kugirana ibiganiro na Perezida Vladimir Putin i Moscou kuri uyu wa Mbere. Uburusiya busanzwe bufitanye umubano ukomeye na Iran, ariko bwanagaragaje ubucuti bwihariye na Isiraheli.

Impinga

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

AMAFOTO: Lions de Fer na 1000 Hills Begukanye ibikombe bya Rugby GMT 2025.

Next Post

Ihahamuka ry’abana bato rikomeje guhangayikisha ababyeyi mu Rwanda: Impamvu, ibimenyetso n’uburyo bwo kurirwanya

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

by Peacemaker PUNDIT
3 days ago

Ni inkuru itangaje kuyumva cyangwa se kuyibarira abantu bo mu bihugu bibyara nka kumwe bivugwa muri Bibiliya"Mubyare mwuzure isi mube...

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

by Alex RUKUNDO
2 weeks ago

Urukiko rwa Bioko muri Guinea Equatoriale ku wa Gatatu rwakatiye igifungo cy’imyaka umunani Baltasar Ebang Engonga, uwahoze ari umuyobozi ukomeye...

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

by Alex RUKUNDO
4 weeks ago

Donald Trump yatangaje ko yizeye ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yiteguye kugirana amasezerano ku ntambara yo muri Ukraine, mu...

Next Post
Ihahamuka ry’abana bato rikomeje guhangayikisha ababyeyi mu Rwanda: Impamvu, ibimenyetso n’uburyo bwo kurirwanya

Ihahamuka ry’abana bato rikomeje guhangayikisha ababyeyi mu Rwanda: Impamvu, ibimenyetso n’uburyo bwo kurirwanya

Ibirayi byongerewe ubushobozi byitezweho impinduka mu buhinzi n’ibiribwa mu Rwanda

Ibirayi byongerewe ubushobozi byitezweho impinduka mu buhinzi n’ibiribwa mu Rwanda

Perezida Trump yatangaje ko Iran na Israel bemeye guhagarika imirwano

Perezida Trump yatangaje ko Iran na Israel bemeye guhagarika imirwano

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.