Ku itariki ya 22 Ukuboza 2025, Inteko y’Umuco yateguye ikiganiro n’abanyamakuru cyahujwe n’imurikabikorwa rya service y’inkoranyabitabo y’igihugu hagamijwe kugaragaza uko iyi service ikora, uko ikoreshwa n’intambwe imaze gutera mu guha abanyarwanda ubumenyi binyuze muri service itanga zirimo n’izashyizwe mu ikoranabuhanga
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’inkoranyabitabibo y’igihugu iherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru mu nyubako ikoreramo Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) cyitabirwa n’abayobozi barimo Claude Nizeyimana ushinzwe service z’inkoranyabitabo y’igihugu na Ambasaderi Robert Masozera intebe y’inteko y’umuco’. Abanyamakuru bagize umwanya wo gusura isomero, bareba ibitabo n’inyandiko bihabikwa, banamenyeshwa uburyo bushya bwo gusoma binyuze mu bitabo byashyizwe mu majwi.
Amb. Robert Masozera yavuze ko Inteko y’Umuco yishimira intambwe imaze guterwa mu gukurura Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukoresha Inkoranyabitabo y’Igihugu. Yashimangiye ko imibare igaragaza ko ikoranabuhanga riri gufasha cyane mu kugeza ubumenyi kuri benshi.
Ati: “Ubushakashatsi twakoze bwerekanye ko mu mwaka wa 2024/2025 abantu 24.660 bakoresheje serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu. Muri bo 24.132 bangana na 98% bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, mu gihe 528 bangana na 2% ari bo bagiye kuyigana aho ikorera. Ibi bigaragaza icyerekezo gishya cyo gusoma no kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Claude Nizeyimana ushinzwe Inkoranyabitabo y’Igihugu, yasobanuriye abanyamakuru ko kugeza ubu hamaze gukusanyirizwa ibitabo n’inyandiko 16.330. Muri byo harimo ibitabo bya kera cyane, ibinyamakuru, amagazeti ya Leta n’ibitabo bishya bikomeje kwiyongera uko imyaka ishira.
Yagize ati: “Igitabo cya kera kurusha ibindi dufite ni Inganji Karinga I cyanditswe na Alexis Kagame mu 1943, kimaze imyaka irenga 80. Mu bishya dufite harimo Forsaken for a Sake cya Mireille Karera cyo mu 2025. Dufite kandi ibinyamakuru nka Kinyamateka guhera mu 1951, L’Afrique et le Monde yo mu 1953, Imvaho yo mu 1974 n’Ingabo yo mu 1995.”
Yanavuze ko Inkoranyabitabo y’Igihugu ibitse Amagazeti ya Repubulika y’u Rwanda agera ku 3.421 yasohotse kuva mu 1964, bikaba ari umutungo w’amateka n’amategeko ukomeye ku gihugu.
Muri iki gikorwa cyo ku wa 22 Ukuboza 2025, hanamuritswe ku mugaragaro ibitabo byamaze gushyirwa mu buryo bw’amajwi, mu rwego rwo korohereza abasomyi batandukanye, cyane cyane abafite ubumuga bwo kutabona n’abakunda gusoma bifashishije ikoranabuhanga

Amb. Masozera yavuze ko iki gikorwa gishingiye ku bushakashatsi bwagaragaje ko umubare munini w’abakoresha Inkoranyabitabo y’Igihugu ari urubyiruko rusomera ku ikoranabuhanga. Ati: “Twafashe icyemezo cyo gutangira gushyira ibitabo mu majwi kugira ngo gusoma birusheho kugera kuri bose, hatitawe ku mbogamizi umuntu ashobora kugira.”
Ibitabo byamaze gushyirwa mu majwi birimo imyambarire y’Abanyarwanda mu ndorerwamo y’umuco n’iterambere, indangagaciro z’umuco w’u Rwanda n’ubukwe bwa Kinyarwanda.

Abanyamakuru basuye isomero bagaragaje ko iri murwego rwiza, banashimangira ko kumenya uyu mutungo n’uko wabageraho bizafasha Abanyarwanda benshi kurushaho kuwukoresha.
Inteko y’Umuco yongeye gusaba abantu bose batunze ibitabo bya kera, inyandiko zanditswe ku Rwanda n’izindi nyandiko zifite agaciro ku mateka n’umuco w’igihugu, kuzikusanya no kuzigeza ku Inkoranyabitabo y’Igihugu, kugira ngo zibikwe neza nk’umutungo rusange w’Abanyarwanda.










