Mu gihe bamwe mu bahanzi bakunze kugaragara batinya kugaruka ku ngingo ziremereye zibahuza n’amarangamutima cyangwa se ibyabaye mu buzima bwabo bwite, Ama G The Black we yahisemo kutihisha inyuma y’ijambo. Uyu muraperi ukunze kugaragara avuga ku buzima bwe mu buryo butaziguye, yongeye gutangaza amagambo akomeye ubwo yasubizaga mugenzi we Pacson wari uherutse kuvuga ko ibyo avuga by’uko yarozwe bidafite ishingiro.
Ama G The Black, wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zifite ubutumwa butumbagira ku rwego rwo hejuru, yibukije ko uburozi avuga ari ubwo yahawe koko, kandi ko ari isomo ry’ubuzima, atari inkuru yo kwifashisha mu kumenyekana.
Black ati: “Ririya ni isomo umuntu anyuramo. Kandi nta mugabo ugwa mu cyobo kabiri. Yego! Uwandoze ndamuzi, ntitugisangira, ubu twaguze amacupa dutwaramo. Nta mpamvu yo kwirirwa njya kumuvuga, nawe iminsi irahari izamwereka,”
Ibi yabivuze agaragaza ko atagira ubwoba cyangwa ubwitonzi bwo kongera guhura n’ibyamubabaje, ahubwo yabifashe nk’inyigisho k’ubuzima.
Pacson yahakanye iby’uburozi
Ku wa 11 Gicurasi 2025, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Pacson umwe mu baraperi bakuru mu muziki nyarwanda, yavuze ko atemeranya n’amagambo ya Ama G The Black y’uko yaba yararozwe ubwo yamurikaga Album ye ‘Ibishingwe’ ku wa 2 Nyakanga 2023.
Pacson yavuze ko atabona aho uburozi bwaturuka mu bahanzi cyangwa mu myidagaduro, ashingiye ku kuba nta mpamvu n’imwe umuntu yaba afite yo kugirira nabi mugenzi we wo mu ruganda rumwe.
Ati “Ama G The Black umuntu waguha uburozi yaba akwangira iki koko? Ufite ‘etage’ yo kwa Rubangura ngo umuntu aguhe uburozi, bamuha uburozi gute? Ni inshuti yanjye, yandika neza, ariko ku guhabwa uburozi, oya!”

Amagambo ye yakiriwe mu buryo butandukanye n’abafana, bamwe bashyigikira ko ibyo Ama G yavuze bishobora kuba bifite ishingiro n’ukuri, abandi bakabona ko ari uburyo bwo gusubiza abantu bigeze kumuvuga nabi.
Mu gusubiza amagambo ya Pacson, Ama G The Black yavuze ko atatunguwe n’uko yabivuze, kuko ngo Pacson ari umwe mu bantu bakunda kugira amakuru bagendeye cyane ku byo bumva kuruta ibyo babonye.
Ati “N’ejo azakubwira ko nta rumogi abahanzi banywa. Iyo umuntu ari kukubwira ibintu adahagazeho, ukumva abantu babiri cyangwa batatu barimo kubikubwira, hanyuma umuntu umwe akaza avuye hirya akakubwira ibitandukanye… Icyiza ni uko hari abantu babibonye icyo gihe, harimo n’abanyamakuru babizi cyane bari inshuti zanjye, banangiriye inama y’ukuntu nakwivuza, kandi byaciyemo,”
Ibi byamagana ibyavuzwe na Pacson nk’ibyo gupfobya ubuhamya bw’umuhanzi wanyuze mu bihe bikomeye, ndetse bikerekana ko Ama G afite ibyo yashingiraho atari inkuru yo kwivugira gusa.
Kuva Ama G The Black yatangaza bwa mbere ko yarozwe, byabaye ikiganiro mu itangazamakuru n’abakunzi b’umuziki. Yavuze ko byamugizeho ingaruka mu buzima bwe bw’umwuka n’ubusanzwe, ariko kandi byamufunguye amaso mu kumenya abantu.
Mu buryo butuje, yemeza ko atagifite inzika ahubwo yahisemo kubyubakiraho ubuzima bushya bwubakiye ku bwiyunge n’ubwitonzi.
Abakurikirana umuziki we bavuga ko ibibazo nk’ibi bishobora kuba ari ishusho y’uko abahanzi benshi banyura mu bihe bikomeye, bamwe bakabyita uburozi, abandi bakabifata nk’amakuba y’ubuzima.
Mu mvugo ye yuje kwigisha, Ama G The Black agaragaza ko atifuza gukomeza kuganira ku byamubabaje, ahubwo ashaka ko abantu bamenya ko n’ubwo ibihe bigoye bibaho, umuntu ashobora kubikuramo isomo rishimangira imbaraga n’ubugabo.







