Mu gusoza umwaka umuhanzikazi Winnie Nwagi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Wandika Awo”, indirimbo benshi mu bakunzi b’umuziki bavuzeho ko ari indirimbo y’umwaka. Ati: “Iratwika” ( hit ).”
Uyumuhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Matala, kwata Essimu, yakoranye na Freebboy, Mataala n’izindi zigiye zitandukanye harimo n’iyi shya yashyize hanze ejo, kandi akunda gukora ijyana ya Afrofudion, ahashize igihe agaragaza ko afite ubuhang bwo gukora indirimbo zigarurira imitama y’abataribake.
Winnie, yagiranye amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Swangz Avanue, inzu igiye kumufasha kuzamura izina rye nk’umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu karere.
Indirimbo “Wandika Awo” yagiye hanze, ihita garagaza impinduka inamufugurira inzira, aho iyi ndirimbo yumvikanamo indimi ebyeri, ( Luganda n’Icyngereza) kandi mu buryo buhebuje. Wandika Awo, bisobanura ngo ‘ Andika hasi’, aho Winnie, atanga ubutumwa bwo kwibuta abantu ko bagomba gufata no kubaha abo bakundana. Ubusobanuro bwayo i
Iyi ndirimbo yanditswe ku bufatanye bwa Dokta Brain na Winnie Nwagi, inatunganywa na Bassboi, ikaba imaze kwigarurira imitima ya benshi ndetse yagaragaye ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane ku mugabane. Amashusho y’iyi ndirimbo ateye amatsiko cyane ko akozwe neza bikaba byarayongereye gukurwa cyane, bituma inagaragara ku ruhando rw’umuziki muri Uganda.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Zyga Phix, aho harimo ibice birimo urumuri rw’amatara ndetse harimo imyambarire ihambaye, cyane ko bigaragaza ubuhanga n’ubwiza bwe nku buryo butuma iyi ndirimbo iba imwe ikunzwe cyane byanze bikunze ku bakunzi b’umuziki.







