Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe icyemezo cyo kugumisha urwunguko rwayo rusanzwe kuri 6.5%. Uyu mwanzuro witezweho gufasha mu isesengura ry’imiterere y’ubukungu, cyane cyane uko umusaruro ukomoka ku buhinzi uzaba uhagaze nyuma y’ingaruka z’itinda ry’imvura mu bice by’Uburasirazuba, by’umwihariko ku bihingwa nk’ibigori n’ibishyimbo.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yabitangaje mu kiganiro yatanze nyuma y’Inama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga yateranye muri iki cyumweru.
Imibare Ishimangira Izamuka ry’Ubukungu
BNR yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 9.8% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024. Ikindi ni uko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wagabanutse uva kuri 5.1% ukagera kuri 4.1%. Guverineri Rwangombwa yagarutse ku cyizere cyo gukomeza kubona igabanuka ry’izamuka ry’ibiciro mu myaka iri imbere, aho intego ya BNR ari ukugumana umuvuduko w’ibiciro hagati ya 2% na 8%.
Rwangombwa yavuze ko 6.5% y’urwunguko rwa Banki Nkuru y’igihugu ihagije kuri iki gihe. Yagize ati:
“Iyi ngero ifasha kubahiriza intego yacu yo gukomeza kugenzura uko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ubundi butyo bwa serivisi bigenda.”
Kwitwararika ku Buhinzi no ku Gihinduka cy’Ibiciro
Ihindagurika ry’ibihe ryagize ingaruka ku bihingwa bimwe na bimwe, bigatuma ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku masoko. Ibyo byatumye BNR yirinda kongera guhindura urwunguko kugeza igihe hazamenyekana neza umusaruro w’ubuhinzi mu gihembwe gitaha.

Icyuho mu Byoherezwa n’Ibitumizwa mu Mahanga
Mu gihembwe cya gatatu, icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongereye ku gipimo cya 5.7%, bitewe n’izamuka ry’ibitumizwa birimo ibiribwa nk’umuceri n’amavuta yo guteka, hamwe n’imodoka n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Ifaranga ry’u Rwanda Naryo Ryarahungabanye
Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kakomeje kugabanuka ugereranyije n’idolari rya Amerika aho kagabanutse kuri 6.5% kuva mu Ukuboza 2023 kugeza mu Nzeri 2024. Gusa, BNR ishimangira ko igihugu gifite ubwizigame buhagije bw’amadovize, bushobora gutuma igihugu gikomeza gutumiza ibicuruzwa na serivisi mu gihe kirenga amezi ane.