• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Inkuru Ndende

Imvano y’imvugo: ” Ibintu ni Magirirane “

Impinga Media by Impinga Media
February 12, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Usanzwe wumva bavuga ngo ibintu ni magirirane, yewe no mungo ubu bisigaye bikunze gukoreshwa ngo umugabo n’umugore ni magirirane. Ese waba uzi aho iyi nsigamigani yakomotse?

Uyu mugani baca kenshi, bawuca iyo babonye ineza yiturwa indi, ni bwo bavuga ngo: «Ibintu ni magirirane»

Wakomotse kuri Sebantu wari umunyanzoga wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda; ahasaga umwaka w’i 1400.

Uwo mugabo Sebantu yari mwene Ruhago w’umuzigaba, iwabo hakaba ku Ndiza; ni we rubanda bahimbye irya Magilirane. Ni bo Bazigaba bitwa Ubukara bakomoka kwa Gahu na Gakara; bari abahanuzi, ingoma nyiginya itaraduka mu Rwanda, nibo Bazigaba b’Abasangwabutaka banavugwaho ko bahanuye inka zizaza mu Rwanda. Ababakomokaho bacyibukwa ni abo kwa Nkwaya ya Muvubyi.

Nuko Sebantu amaze gukeza Mashira, aba umunyanzoga we, kandi akomeza n’umuhango wabo w’ubupfumu. Abyamamaramo byombi; ariko ahanini akarangwa n’imico myiza yagiraga; abamuhanuje benshi ntabake ingemu, abamusabye inzoga bafite inyota nka bagenzi be, ntabagurishe akabahera ubuntu.

Bukeye Mashira n’abapfumu be bajya ku miti (kuragura intondwe) baraguriza ko Sekarongora atazanyaga Mashira Nduga na Ndiza: yahatwaraga hombi. Abapfumu ba Mashira beza intondwe, bemeza ko Sekarongoro ntacyo azatwara Mashira.
Ariko Sebantu na Mashira bagumya kugononwa, Mashira, ati: «Inkebe y’intondwe twaraguye twasanze ireba ingoma (umwanya w’intondwe). Sebantu na we ati: “Tujya gufata iyo ntondwe yaducitse igwa aho inka zikamwa; ubwo ni ukuvuga ko igihugu Mashira yatwaraga cyayobotse Urukamishirizo (mu Rukamishirizo ni aho ingoma z’ibwami zavugiraga).

Bahera ko bava ku muti (aho bicaraga baragura intondwe ) barataha. Bukeye bongeye kubikira intama (kuyibaga) ibura inganji (umutima wayo mu ndagu). Bamaze kubura inganji, Sebantu abwira abandi bapfumu ati: « Ntimwirirwe muyitega, inganji yeguriwe nyirayo. Ubwo yaraguraga ko igihugu Mashira yatwaraga cyeguriwe Sekarongoro.

Ubwo Sebantu amaze kumenya ko Mibambwe azatsinda Mashira aramucika yisangira Mibambwe. Nawe abonye umuntu uvuye kwa Mashira arishima cyane, Sebantu ahakwa na Mibambwe, aratona cyane, Na we amushyira mu bandi bapfumu b’ibwami, ababwira n’uko imana zo kwa Mashira zagenze bituma Mibambwe arushaho kwishima.

Haciyeho iminsi Mibambwe ashaka gutera Mashira. Sebantu ajya imbere y’ingaho za Mibambwe batera Mashira ku Kivumu cya Nyanza. Bagezeyo ingabo za Mihambwe n’iza Mashira zirambikana. Iza Mibambwe ziranesha, Mashira arafatwa bamushyira Mibambwe.
Ageze imbere ye abantu benshi bemeza ko Mashira akwiye gupfa. Ariko Sebantu wahoze ari umugaragu we yumvise rubanda rwinshi ruvuga ko Mashira akwiye gupfa arababara cyane, yibuka aho Mashira yamuvanye ari umukene cyane; niko kwibuka kumusabira imbabazi kuri Mibambwe. Baramurekura.

Amaze kurekurwa ahakwa na Mibambwe ndetse bamushyira mu bandi bapfumu b’ibwami hamwe na mwishywa we Munyanya. Dore ko ngo bari abapfumu b’abahanga kera bitwaga Rugambwa. Sebantu nawe agumya kuba umutoni kuri Mibambwe ndetse agabana igihugu kimwe cya Mashira: Ndiza.
Haciyeho iminsi myinshi Sebantu ajyana inka zo gukura ubwatsi kwa Mibambwe arashimwa. Abonye ishimwe, aboneraho, yihererana Mibambwe, asabira Mashira umuriro, kugira ngo azabone uko ashumbushwa..

Mibambwe aremera aha Mashira umuriro. Haciyeho iminsi na none Sebantu yongera kujya guhongerera Mashira;ati: «Nyagasani uriya mugabo nta bwo yigeze kukugomera, ahubwo ni abantu bamushutse naho ubundi yaragukundaga; mbese na we urareba ukuntu agira umwete mu byawe hamwe na mwishywa we Munyanya, kandi bakubitiyeho kuba ingenzi mu bupfumu bwabo; ati ” None Nyagasani ntiyari akwiye kugukenana.”

Mibambwe yemerera Sebantu icyo amusabye, akomorera Mashira igice cy’i Nduga y’ epfo. Sebantu abonye ko Mashira abonye agahenge ibwami arishima cyane.

Nuko rubanda b’ibwami n’abandi benshi bahoze ari abagaragu ba Mashira bamenye ko ari Sebantu watumye Mashira akomorerwa Nduga, niko kuvuga bati:”Ibintu ni Magirirane”; kuko ibyo Mashira yagiriye Sebantu na we yabimugiriye bidakekwa; ndetse kuva ubwo Sebantu akurwa izina rya se bamwita Magirirane, irya Sebantu rirakuka.

” Kugira ibintu magirirane=Kugira uko wagiriwe.”

Share2Tweet1Send
Previous Post

Transparency International: Amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa yazamutseho 4% mu 2024

Next Post

Imvano y’Imvugo: “Bateye rwaserera”

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

REB yakomoje ku ibanga ry’imitsindire y’abanyeshuri

REB yakomoje ku ibanga ry’imitsindire y’abanyeshuri

by Alex RUKUNDO
3 months ago

Hasigaye ibyumweru bitatu gusa ngo umwaka w’amashuri wa 2025-2026 utangire ku itariki ya 8/9/2025. Kuva kuri uyu wa mbere abanyeshuri...

Umuganura: Umunsi wo Gusangira ibyejejwe

Umuganura: Umunsi wo Gusangira ibyejejwe

by Alex RUKUNDO
4 months ago

Mu myaka mirongo itatu n’umwe ishize, u Rwanda rwariyubatse rwateye intambwe ishimishije mu ikoranabuhanga, ku buryo iminsi mikuru imwe n’imwe...

Miss Naomie yikomye abakomeje kunenga umugabo we

Miss Naomie yikomye abakomeje kunenga umugabo we

by Alex RUKUNDO
5 months ago

Miss Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, yahagurukiye amagambo amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, yibasira...

Next Post
Imvano y’Imvugo:  “Bateye rwaserera”

Imvano y'Imvugo: "Bateye rwaserera"

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Imvano y’ insigamugani Ndatega zivamo

Mamadou

Mamadou Sy Yafashije APR FC gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 biyongerera icyizere

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.