Igitaramo gikomeye cyiswe “Kigali Dutarame” cyabereye muri BK Arena ku wa 22 Ugushyingo 2025, cyahuje Abanyakigali b’ingeri zitandukanye barimo urubyiruko, imiryango n’abayobozi mu nzego za Leta, bose baje kwizihiza no gusigasira umuco Nyarwanda binyuze mu muziki n’imbyino.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na MTN Rwanda, cyagaragaje imbaraga z’ubuhanzi Nyarwanda, gihuza umuco gakondo n’uw’iki gihe. Amatike yose yari yarashize amasaha atatu mbere y’uko igitaramo gitangira, bigaragaza ko cyari gitegerejwe cyane.

Abayobozi bakuru bitabiriye iki gikorwa barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Ubuzima n’abandi bayobozi batandukanye, bagaragaje ko gushyigikira umuco ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu.
Abahanzi batandukanye basusurukije imbaga bari bitabiriye, barimo Yvan Mziki, DJ Pius, Cécile Kayirebwa, Rocky Kimomo, Nyambo Jessica, Kadafi Pro n’abandi benshi bazwi mu njyana zitandukanye. Bose berekanye impano n’ubuhanga byabo, bituma BK Arena yuzura ibyishimo n’amashyi.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimiye cyane abitabiriye igitaramo, avuga ko bishimira kubona Abanyakigali benshi baje kwifatanya mu kwizihiza umuco. Yagize ati: “Twishimiye kubona abantu benshi bahurira hamwe bagamije guha agaciro umuco wacu. Ibi ni intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi Umujyi wa Kigali uzakomeza gutegura bigamije guhuza abaturage n’umuco wabo.”
Yashimiye by’umwihariko urubyiruko n’ababyeyi bitabiriye, asaba ko abana bakomeza kujyanwa mu bikorwa by’umuco kugira ngo bakure bawusobanukiwe. Yagize ati: “Dushima urubyiruko rwitabiriye ari rwinshi, ndetse n’ababyeyi bazanye abana babo. Dukomeze kurera abakiri bato tubereka indangagaciro z’umuco nyarwanda.”

Urubyiruko rwaririmbye rukanabyina rwerekana ko umuco ugifite umwanya ukomeye mu buzima bwabo. Umuhanzi Teta Diana, usanzwe ugaragara gake mu bitaramo byo mu Kigali, yari mu batanze ibyishimo bidasanzwe muri iryo joro. Yavuze ko atashoboraga kwirengagiza amahirwe yo kwitabira igitaramo cyizihiza umuco.
Igice cyakoze ku mitima ya benshi ni igihe Massamba Intore yatunguraga Cécile Kayirebwa akamwifuriza isabukuru nziza, bombi bagafatanya kuririmba indirimbo “Inyange Muhorakeye,” ibintu byashimishije cyane abakunzi b’umuziki bari buzuye BK Arena.
Mu gusoza, Meya w’Umujyi wa Kigali yongeye gushimangira ko Umujyi uzakomeza gutegura ibitaramo n’ibikorwa by’umuco bigamije gusigasira no kwimakaza umurage Nyarwanda, anashishikariza abaturage gukomeza kubigira ibyabo. Igitaramo “Kigali Dutarame 2025” cyasize ari urugero rwiza rw’uburyo umuco ushobora guhuza abantu no kubaha ishema ryo kuba Abanyarwanda.







