Muahanzikazi w’Umunya-Jamaica ukora ijyana za Dancehall, Grece Hamilton, wamamaye ku izina rya Spice, ategerejwe gukorera igitaramo muri Uganda mu mpera z’uyu mwaka, nyuma y’uko igitaramo yari agiye gukorerayo mu Ukuboza cyari cyasubitswe.
Igitaramo cyarasubitswe
Iki gitaramo cyari cyiswe “Spice Queen of Dancehall Live from Jamaica”, n’igitaramo cyari giteganyijwe kubera muri Lugogo Cricket Oval ku ya 6 Ukuboza 2025, cyikaba cyarasubitswe mu gushyingo kubera kutubahirizwa kw’amasezerano yari yarasinywe hagati ye n’abari barateguye igitaramo.
Mu butumwa Spice yatangaje mu Ugushyingo 2025, yagize ati: “Sinzitabira iki gitaramo muri Uganda. Iki gitaramo nari nyishimiye cyane kandi ntegereje guhura n’abavandimwe banjye babayo, ariko ikibabaje ni uko uwateguraga igitaramo atubahirije ibyo twari twemeranyije mu masezerano.”
Igitaramo kigiye gusubukurwa.
Abakunzi b’uyu muhanzikazi Spice bo muri Uganda bongeye kugaruzwamo ikizere nyuma y’uko abategura igitaramo batangaje ko uyu umuhanzikazi azataramira muri iki gihugu nyuma y’amatora.
Iki gihugu cya Uganda kizakora amatora y’Umukuru w’Igihuguku ya 15 Mutarama 2026.
Mu makuru abategura ikigitaramo bashyize hanze abagize: “Igitaramo cya Safari Beats, kizitabirwa n’umuhanzikazi wa Dancehall wabashije gutsindira ibihembo bigiye bitandukanye, Spice wo muri Jamaica, cyari giteganyijwe ku wa 6 Ukuboza2025, nticyahagaritswe burundu ahubwo cyarasubitswe. Ariko noneho itariki shya y’icyo gitaramo izatangazwa nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu.
Bashoje bagira bat: “Amatike yose yamaze kugurwa aracyafite agaciro azakomeza akoreshwe, kandi abafite amatike basabwe kuyabungabunga neza, bagafata neza kode n’imibare yifashishijwe mu kuyagura, kugira ngo bazayakoreshe ku itariki izatangazwa y’icyo igitaramo.







