Muri uyu mwaka, igisibo gitagatifu cya Islam kizwi nka Ramadhani n’igisibo cy’Abakristu kizwi nka Ikarema byahuriye igihe kimwe, bituma abayoboke b’amadini yombi binjira mu bihe by’umwihariko byo kwegera Imana no kwisuzuma.
Nubwo inkomoko n’imigenzo yabyo bitandukanye, bihurira ku ntego yo kweza umutima no gushimangira umubano w’umuntu n’Imana.
Ramadhani ni ukwezi kwa cyenda ku ngengabihe ya Islam, kandi ni ukwezi gufite igisobanuro gikomeye ku Bayisilamu.
Ni muri uku kwezi bizera ko imirongo ya mbere ya Korowani yahishuriwe Intumwa y’Imana Muhamadi.
Ramadhani ni imwe mu nkingi eshanu z’idini ya Islam, aho kwiyiriza ubusa bifatwa nk’itegeko rigomba kubahirizwa n’umuyisilamu wese wujuje ibisabwa.
Ku rundi ruhande, Ikarema ni igihe cy’iminsi 40 ku Bakristu, cyane cyane Abagatolika n’Abangilikani, gitangira ku wa Gatatu w’Ivu kikazarangira ku Cyumweru cya Pasika.
Iki gihe kibanziriza umunsi mukuru w’Izuka rya Yezu Kristo, kikaba ari umwanya wo kwibuka iminsi 40 Yezu yamaze mu butayu asenga kandi yiyiriza ubusa mbere yo kubabazwa no kubambwa.
Aho bihuriye
Ibi bihe byombi bishimangira kwiyiriza ubusa, gusenga no gutanga imfashanyo ku batishoboye. Abayoboke bashishikarizwa kugabanya ibyo barya cyangwa bakirinda kurya mu masaha runaka, bagashyira imbaraga mu bikorwa by’urukundo no gufasha abakene.
Mu gihe cya Ramadhani, Abayisilamu birinda kurya, kunywa, kunywa itabi no gukora imibonano mpuzabitsina kuva izuba rirashe kugeza rirenze.
Bafungura nimugoroba ku ifunguro rizwi nka Iftar, nyuma yo gufata ifunguro rya mbere y’izuba rizwi nka Dakku (Suhoor). Iyi myitozo igamije kubatoza kwifata no kwiyegereza Imana.
Mu Ikarema, Abakristu basabwa kwiyiriza ubusa ku wa Gatatu w’Ivu no ku wa Gatanu Mutagatifu, aho bemerewe kurya ifunguro rimwe ku munsi.
Buri wa Gatanu kandi birinda kurya inyama, ariko amafi akemererwa. Uretse amategeko y’inyuma, Ikarema ni igihe cyo kwihana, kwicuza ibyaha no kubabarira abandi.
Amadini yombi ashyira imbere gutanga imfashanyo. Mu Ramadhani, gutanga Zakat (ituro ku bakene) ni inshingano ikomeye. Mu Ikarema, abakristu bashishikarizwa gusura abarwayi, gufasha abatishoboye no gukora ibikorwa by’urukundo. Ibi byose bigamije gukomeza ubumwe no gusigasira imibereho myiza y’abaturage.
Aho bitandukaniye
Itandukaniro rikomeye riri mu buryo n’uburemere bw’itegeko ryo kwiyiriza. Muri Islam, kwiyiriza ubusa muri Ramadhani ni itegeko risobanutse muri Korowani, kandi rifatwa nk’inkingi ya kane mu nkingi eshanu z’idini.
Korowani igira iti: “Kwiyiriza ubusa ni byo mwategetswe nk’uko byategetswe ababanjirije bemeraga Imana, kugira ngo mubabare” (Korowani 2/183).
Indi mirongo igira iti: “Korani yahishuwe mu kwezi kwa Ramadhani. Ni ubuyobozi ku bantu n’ibimenyetso bisobanutse by’ubuyobozi n’amategeko” (Korani 2/185).
Ku Bakristu, Bibiliya ntitegeka kwiyiriza ubusa nk’itegeko rihoraho ku bemera bose, ahubwo ibigaragaza nk’igikorwa cyiza gifite umumaro mu buzima bw’umwuka.
Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kivuga ko abizera biyirizaga ubusa mbere yo gufata ibyemezo bikomeye (Ibyakozwe 13:2, 14:23). Kwiyiriza no gusenga akenshi birahuzwa (Luka 2:37, 5:33).
Ikindi kandi, Ramadhani igendera ku ngengabihe ya Hijri ishingiye ku kwezi, bityo ikimuka buri mwaka ugereranyije n’ingengabihe isanzwe.
Ikarema yo igendera ku ngengabihe ya gikristu, igashingira ku munsi wa Pasika, nayo wimuka ariko mu buryo butandukanye.
Hari kandi abatemererwa kwiyiriza muri Ramadhani, nk’abagore batwite cyangwa bonsa, abarwaye n’abari mu rugendo, bashobora gusubiza iminsi batayirije cyangwa bagatanga ibyokurya ku bakene.
Mu Bukristu, amategeko ajyanye no kwiyiriza ashobora koroshywa hashingiwe ku buzima bw’umuntu n’ubushobozi bwe.
Umusozo
Nubwo Ramadhani n’Ikarema bitandukanye mu miterere n’amategeko, bihurira ku ntego yo kweza umutima, gukomeza ukwizera no gusigasira urukundo hagati y’abantu.
Ni ibihe bisaba kwicisha bugufi, gusenga no gufasha abandi.
Mu isi irimo amadini n’imico bitandukanye, ibi bihe byombi bitanga urugero rw’uko ukwizera gushobora guhuza abantu mu ndangagaciro rusange zirimo impuhwe, kwiyubaha no gukorera hamwe mu kubaka sosiyete irangwa n’ubworoherane n’urukundo.









