Nyuma y’igihe kinini urugo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine ruvugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, uyu munyezamu wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda yahisemo guca amarenga, ariko mu magambo macye.
Mu kiganiro yagiranye n’inshuti ye Yago Pon Dat kuri TikTok mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, Kimenyi ntiyari yagiye kuvuga iby’urugo, ahubwo yari yagiye kuvuga ku rugendo rwe mu mupira n’ubucuruzi bushya yatangiye bwo gutumiza no gucuruza imodoka azikuye mu Bushinwa.
Icyakora, nk’uko bisanzwe, abari bakurikiye ikiganiro ntibari bafite inyota yo kumenya iby’imodoka, ahubwo bashakaga kumenya aho urugo rwe rugeze.
Yago Pon Dat wari uyoboye ikiganiro yahisemo kumusigira ijambo, amwibutsa ko ari uburenganzira bwe kuvuga cyangwa guceceka ku buzima bwe bwite, ariko ko abantu benshi bafite amatsiko ku mubano we na Miss Muyango.

Mu gusubiza, Kimenyi ntiyigeze yinjira mu bisobanuro byinshi. Mu magambo macye kandi asobanutse yagize ati:
“Ibyo ng’ibyo byose rwose nta kintu mbivugaho pe pe pe. Gusa, ibintu bimeze neza.”
Aya magambo macye ni yo yahise akwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayafashe nk’uburyo bwo gucecekesha ibihuha bimaze igihe bivugwa.
Ibi bibaye nyuma y’amagambo aherutse gutangazwa na Miss Muyango Claudine ku rubuga rwa TikTok, aho yavuze ko muri iki gihe yibanze ku gushaka amahoro yo mu mutima no kwishakira amafaranga, agaragaza ko yanyuze mu bihe bikomeye mu rukundo.
Yagize ati: “Iby’abagabo narabibonye, narakunze, ndakunda, ariko aho byangejeje nari mpfuye.”
Aya magambo ye ni yo yongeye gukongeza ibitekerezo bya benshi, bamwe batangira kwibaza niba koko urugo rwabo rugihagaze.
Gusa ku ruhande rwa Kimenyi, yahisemo kutinjira muri ayo magambo, ahubwo ashimangira ko “ibintu bimeze neza.”
Mu gihe ibyamamare bikunze kwisanga ubuzima bwabyo bwite buri ku karubanda, hari abahitamo gusobanura buri kantu, abandi bagahitamo guceceka. Kuri Kimenyi, guceceka ni ko yahisemo, ariko akabishyira ku murongo mu nteruro imwe gusa.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza uko ubuzima bw’ibyamamare bukurikiranwa umunsi ku wundi, aho rimwe na rimwe amagambo make ashobora gusobanura byinshi kurusha ibisobanuro birebire.
Ku bakurikiranira hafi ubuzima bwa Kimenyi na Muyango, ayo magambo ashobora kuba yarabahaye igisubizo bari bamaze igihe bashaka: ko n’ubwo byinshi bivugwa, bo ubwabo bavuga ko ibintu bimeze neza.







