Uganda n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu bifatanyije urugendo rumwe na Kenya mu guhangana n’ikoreshwa ry’amafaranga mu bikorwa byo kurimbisha, nk’indabo zigizwe n’amafaranga.
Iyi mpinduka ije nyuma y’uko Banki nkuru ya Kenya (CBK) itangaje ko ikoreshwa ry’ifaranga mu buryo butemewe nko kurimbisha indabo cyangwa ibindi bintu runaka bigomba guhagarikwa, icyemzo cyagaragaje ko kimaze guteza ingaruka ku nzego z’imari mu karere kose.
Ku wa 2Gashyantare, CBK yasobanuye ko n’ubwo gutanga amafaranga nk’impano bidateje ikibazo, ariko uburyo bwo kuyashyira ku ndabo (Bouquet) kuyapfunyika, kuyazengurutsa, ugateramo inzuma cyagwa kuyashyira ku bikoresho —byangiza amafaranga ku buryo atongera gukoreshwa.
Banki yongeyeho ko ibi binyuranyje n’Itegeko Nshinga rya Kenya, Ingingo ya 367, ribuza ibikorwa byose byangiza cyagwa bihindanya isura y’amafaranga.
Muri Uganda, Banki Nkuru y’iki gihugu yasohoye itangazo ku wa 6 Gashyantare, yibutsa abacuruzi b’indabo, abatengura ibirori n’abaturage bose muri rusange kutongera gukoresha amafaranga mu mitako yaba mu ndabo n’ahandi hose hashobora guhindanya amafaranga ndetse no mu bikorwa byo kurimbisha ibintu runaka.
Banki y’Uganda ivuga ko igihe amafaranga yangiritse, adashobora gukoreshawa mu mashine ya ATM cyagwa mu mushini zibara amafaranga .
Ibi bikongera ibiciro kuko amafaranga yangiritse agomba gukurwa mu yandi agasimbuzwa andi mashya.
Umuvugizi wa Banki y’Uganda yagize ati: “Banki ya Uganda iributsa abaturage ko kwangiza cyagwa guhindura amafaranga bitemewe
Ibi birimo gukoresha amafaranga mu mitako y’indabo, mu byo kurimbisha cyagwa mu mpano z’ibyo mugiye kurimbisha aho ushyiraho kole, utwuma dufata impapuro n’ibindi.
Yongeyeho ati: “Nubwo impano z’amafaranga yemewe gutangwa, ariko mwibukeko ayo mafaranga utanze ko azakoreshwa, bityo rero agomba gufatwa neza kugira ngo uwo uyahaye amugirire umumaro.
Amafaranga yamaze kwangirika ntaba agishoboye gukoreshwa mu mashini ya ATM, cyagwa no mu mashini zishobora kuyabara no kuasuzuma, bityo bigasaba kuyasimbuza hakiri kare nyamara yari mashya, rero bigasaba ikindi giciro cyinsho cyo kuyahindura.”
Nk’uko bimeze mu Rwanda, Banki Nkuru y’u Rwanda nayo yashyize hanze itangazo ribuza abaturage gukoresha amafaranaga mu birori cyagwa mu bikorwa byo kurimbisha impano nko kuyafunga mu ndabo n’ibindi bishobora kayatesha agaciro.
Banki y’u Rwanda iributsa abantu bose muri rusange, ko umuntu wese wangiza cyagwa ukoresha nabi amafaranga aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe Itegeko No 682018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Banki y’u Rwanda yibukije ko umuntu wese utunze amafaranga akayangiza ku bushake akora icyaha gihanwa n’amategeko. Ibi bikorwa kandi bigira ingaruka ku mikorere y’urusobe rw’igihugu mu gutanga amafaranga.
Banki y’u Rwanda yagize iti: “Banki nkuru y’u Rwanda ikomeje ukubona uko ikoreshwa nabi ry’ifaranga ry’u Rwanda, aho amafaranga akoreshwa mu kuyatakisha indabo zitangwa nk’impano no mu bindi bikorwa bijyanye no gutegura ibirori n’impano, gutunganya cyagwa kurimbisha.”
Yongeyeho ati: “Ibikorwa nk’ibyo bihungabya icyizere cy’ifaranga ry’u Rwanda rifitiwe cyane cyane inote, birayangiza bikayatera ubusembwa bukabije bityo hakabaho ingorane mu bikorwa bijyanye n’ imicungire n ‘imitunganyirize y’amafaranga, harimo ibyuma by’ikoranabuhanga byifashishwa mu kubara amafaranga ndetse n’imashini koranabuhanga zibika zikanabikuzwaho amafaranga zizwi nka ATMs, kandi ari bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo gukwirakwiza amafaranga mu gihugu. Uko kwangirika kw’inoti gutuma zikurwa ku isoko ndetse zigasimbuzwa imburagihe bityo bigatuma habaho ibihombo bitari ngombwa.”












