Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025 – Mu nama ya 6 ya Federasiyo y’Abahinzi b’Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Farmers Federation – EAFF) yabereye i Kigali, abayobozi, abahinzi n’abafatanyabikorwa bahurije ku gitekerezo kimwe: ubuzima n’umutekano w’ibiribwa muri Afurika bizashingira ku guhanga udushya no ku ikoranabuhanga.
Elizabeth Nsimadala, umuhinzi w’icyayi n’ibitoki ukomoka muri Uganda akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Abahinzi bo mu Burasirazuba bwa Afurika EAFF, yasobanuye ko iri huriro rimaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere abahinzi bato bo mu karere.
Nsimadala yavuze ati:“ Iri huriro ryashinzwe mu mwaka wa 2005 rigamije guha abahinzi ijwi ku rwego mpuzamahanga no kubaka ubufatanye n’imiryango y’akarere n’iy’isi. Ubu ryibanda ku guhindura ubuhinzi bugatanga inyungu ku bahinzi bato kandi bukaba umwuga ushobora guhanga akazi.”
EAFF ni urwego ruhuza amashyirahamwe y’abahinzi ku rwego rw’ibihugu, amakoperative, urubyiruko n’abagore. Ubu rifite abanyamuryango 24 ku rwego rw’igihugu, bahagarariye abahinzi barenga miliyoni 25 bo mu bihugu 10 birimo Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Etiyopiya, Eritereya na Jibuti.
EAFF yagiranye amasezerano y’imikoranire n’imiryango y’ubukungu nka EAC, COMESA na IGAD, ndetse igira uruhare mu nama za Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe. No mu rwego rw’ubucuruzi, rifatanya n’inzego nka East Africa Business Council.
EAFF yashyizeho gahunda yitwa eGranary, ifasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire byemewe, serivisi z’ubwishingizi, uburyo bwo kuhira no kubona amasoko. Kugeza ubu, abahinzi barenga ibihumbi 250 bamaze kwinjira muri iyi gahunda.
Ku rubyiruko, hashyizweho urubuga AYA Platform rubafasha kwigiranaho no kubona amahirwe y’imari. Ku bagore, EAFF ikomeje kubafasha guhangana n’imbogamizi zishingiye ku itegeko ry’ubutaka ribabuza kubugenzura mu bihugu byinshi bya Afurika.
EAFF inibanda ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, bikomeje guteza igihombo gikomeye ku bahinzi. Ku bufatanye n’imiryango nka AGNES na Pan-African Climate Justice Alliance, iri huriro ryabashije kugeza ijwi ry’abahinzi ku rwego mpuzamahanga.
Byageze aho, ku nshuro ya mbere mu mateka, umuyobozi w’abahinzi ahabwa ijambo mu itangizwa ry’inama mpuzamahanga ya COP28 i Dubai – igikorwa cyerekanye ko EAFF ifite ijambo rikomeye mu biganiro by’isi bijyanye n’ubuhinzi n’imihindagurikire y’ibihe.











