Hon. Robert Migadde Ndugwa, Perezida wa SACCO nteka ishinga amategeko ya Uganda, yatangaja amakuru mashya ku bijyanye n’amafaranga yizigamiwe n’ayakusanyijwe nyuma ya nyakwigendera Muhammad Ssegirinya.
Mu kiganiro yagiranye na SparkTV, Migadde yasobanuye ko iyo SACCO ihuriyemo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abahoze ari Abadepite, ndetse n’abakozi n’abahoze ari abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko. Yavuze ko nyakwigendera Ssegirinya yari umwe mu banyamuryango bayo kandi yari afite amafaranga yizigamiye muri iyo koperative.
Migadde yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Ssegirinya, Inteko Ishinga Amategeko yasabye Abadepite gutanga umusanzu wo gufasha umuryango we.
Bivugwa ko buri Mudepite yatanze amashilingi ibihumbi 300 (Shs 300,000), amafaranga yakusanyijwe yose hamwe agera hafi kuri miliyoni 160 z’amashilingi ya Uganda, ayo amafaranga yari agenewe gufasha abo mu muryango.
Icyakora amakuru ariho kugeza ubu, ayo mafaranga ntarashyikirizwa umuryango wa nyakwigendera.
Migadde yasobanuye ko ayo mafaranga yabaye ashyizwe by’agateganyo mu maboko ya SACCOy’IntekoIshingaAmategeko, kubera ko nta muntu wari wemewe n’amategeko ufite uburenganzira bwo kuyakira cyangwa kuyacunga.
Yagize ati: “Ubwo yitabaga Imana, Inteko Ishinga Amategeko yafashe icyemezo cy’uko buri Mudepite atanga Shs 300,000. Hakaba harakusanyijwe mafaranga asaga Shs160 miliyoni zagenewe umuryango wanyakwigendera. Ariko kubera ko nta muntu wemewe cyagwa uzwi wari kwakira ayo mafaranga , yashyizwe muri SACCO y’inteko Ishinga Mategeko.”
Migadde yanavuze ko bidakwiriye ko ayo mafaranga guma kuri konti y’Inteko Ishinga Amategeko,kuko umwaka w’ingengo y’imari nurangira ayo mafaranga ashobora gusubizwa mu ngengo y’imari ya Leta.
Migadde yongeyeho ko SACCO ikomeje kubika ayo mafaranga neza, atari uko bashidikanya ku rupfu rwa Ssegirinya, ahubwo ari uko nta muntu wemewe n’amategeko w’umuryango we uratangazwa ngo ayakire.
Yavuze kandi ko hakiri urujijo ku mibereho y’urugo rwa yanyakwigendera, cyane ko hataramenyekana neza umugore bashakanye byemewe n’amategeko uwo ari we.
Kubera iyo mpamvu, biteganyijwe ko umuryango wa Ssegirinya uzabanza gushyiraho umuntu ushobora gucunga umutungo yasize (administrator), hanyuma ayo mafaranga akazahita ashyikirizwa uwo muntu ku mugaragaro.








