Mu muziki nyarwanda, hari igihe kigera abahanzi badasanzwe bagatangira kuvugwa kubera ubuhanga bwihariye bafite, imvugo nshya bazanye, n’ubutumwa bujyanye n’igihe.
Mu gihe injyana ya Hip-Hop igenda ikura mu Rwanda, ihindura isura yayo igana ku miryango mpuzamahanga, hari amazina mashya ari gutanga ikizere cyo kuba inkingi z’ahazaza h’uru ruganda rwa muzika nyarwanda. Muri ayo mazina, izina Hollix rigenda rihamya isura y’umusore wifitemo impano, umurava n’intego yo gusiga izina rikomeye mu njyana ya rap nyarwanda.
Uyu musore witwa Christian Ganza, uzwi cyane nka Hollix, yavukiye mu Rwanda mu mwaka wa 2003. Uretse imyaka ye mike, ibikorwa bye byamaze gutangira kwandika amateka mu muziki w’Abanyarwanda, by’umwihariko mu njyana ya Drill, Trap, a Afrobeat – mu mirongo idasanzwe abumbira hamwe mu buryo bushya kandi butandukanye n’ibisanzwe byumvikana mu Rwanda.
Inkomoko n’Uko Yatangiye umuziki.
Hollix ni umwe mu rubyiruko rwavutse mu gihe igihugu cyari kirimo kwiyubaka nyuma y’amateka mabi cyanyuzemo. Avuka mu muryango usanzwe, ariko akura afite urukundo rukomeye ku muziki, cyane cyane injyana zifite amagambo akomeye, arimo ubuhamya, uburakari, ukwiyubaka n’icyizere.
Nk’uko na we yigeze kubivuga mu biganiro bitandukanye, yatangiye kwandika imivugo akiri muto, ayibyaza indirimbo. Yakuze akurikirana injyana ya hip hop cyane abahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo DD Osama, Dudeylo, Kay Flock n’abandi batumye akunda Drill – injyana ikomeye muri Brooklyn (New York) ariko kuri we yayihinduye iy’umwimerere igendanye n’ubuzima bwo mu Rwanda.
Kujya muri Trappish Music ya Ish Kevin
Urugendo rwa Hollix mu muziki nk’umwuga rwatangiye kumvikana neza ubwo yinjiraga muri Trappish Music, inzu itunganya umuziki yashinzwe na Ish Kevin, umwe mu bagezweho muri Hip-Hop mu Rwanda. Icyo gihe, Hollix yari akiri mushya mu ruhando, ariko yari afite imyandikire ikakaye, injyana itandukanye, n’imbaraga zituma abona abafana vuba.
Yaje gukora indirimbo zitandukanye, agira uruhare mu mishinga y’itsinda yabarizwagamo, kandi bituma yinjira neza mu mitima y’abakunzi b’injyana za rap n’abanyeshuri bo mu mijyi aho injyana ya drill irushaho kwigarurira imitima y’abato.
Ivuka n’itangira rya Violation Music
Mu mwaka wa 2025, Hollix yafashe icyemezo cyo kuva muri Trappish Music, agatangiza itsinda rye bwite yise Violation Music. Ni icyemezo cyahaye isura nshya ubuhanzi bwe, ndetse kimwerekana nk’umuhanzi ushaka kugira ijambo no kugena icyerekezo cy’umuziki we.
Yahise anatangaza umushinga we wambere nk’umuhanzi wigenga, aririmba indirimbo zifite amagambo akomeye, ziganisha ku buzima, ku nkeke z’urubyiruko, ku buzima bwo ku muhanda no ku nzozi z’umusore ushaka kuba ijwi rya bagenzi be.
Violation 1: Album Yamuhaye Umwanya Ukomeye
Kuwa 24 Mata 2025, Hollix yashyize hanze Violation 1, album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 13 zigaragaza impinduka mu njyana ya Drill mu Rwanda. Iyi album yarimo indirimbo zubakiye ku myumvire y’ukuri, imvugo zahuranije, ndetse n’ubufatanye n’abandi bahanzi bazwi.
Yafatanyije n’abahanzi barimo:
- Juni Quickly
- STORM
- Baby Uzii
- Tee Flair
- Kenny K-Shot
- PoppA
- Ish Kevin
Iyi album yasohotse ifite isura mpuzamahanga ariko ikomeye ku muco nyarwanda. Imwe mu ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi harimo:
- Youngest In Charge
- Tatara
- 2 Pac Muri Njye
- Dear Mubyeyi
- Free Plug
- Amarira ya Tranchez
- Gasununu (New York Mix)
EP: 2K3 n’Imyitwarire mu Bikorwa byo Guhuza Abahanzi
EP ye yise 2K3, yahawe izina ryo kumwibutsa aho yavuye (mu mwaka yavutse), ni imwe mu zagaragaje neza aho ashaka kugana. Yanashyize hanze indirimbo Ibigwi afatanyije na Jaja Rwanda, ikaba yarakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube.
Imyandikire & Ubutumwa: Rap Nyarwanda Ifite Umutima
Hollix yihariye mu myandikire ye kuko yandika ibihangano bifite ubutumwa, rimwe na rimwe bujyanye n’ubuzima bwe bwite, ibibazo urubyiruko ruhura nabyo, kwiyubaka mu buzima, ndetse no gutera ishema iwabo. Indirimbo nka Dear Mubyeyi ni urugero rugaragaza uburyo ashobora gufata amagambo arimo amarangamutima n’icyubahiro, akayahuza n’injyana ya drill yiganjemo ubukana.
Ibi byose bigaragaza ko atari “rapper” usakuza gusa, ahubwo ari n’umunyabitekerezo ushaka gukoresha umuziki we nk’intwaro yo gutanga ubutumwa.
Ubu ahagaze ate?
Magingo aya, Hollix ari ku mwanya mwiza wo guhindura amateka ya Hip-Hop mu Rwanda. Afite label ye (Violation Music), afite abafana bari gukura vuba, afite umwihariko mu muziki utavugwaho rumwe kandi agenda akorana n’abahanzi batandukanye bo mu gihugu imbere no hanze.
Ibihangano bye biri ku mbuga zicururizwaho imiziki nka Spotify, YouTube, Apple Music, ndetse no ku mbuga nyarwanda zitangaza amakuru y’imyidagaduro. Album ye Violation 1 imaze kugira ibihumbi magana ane (400,000+) by’abayumvise, ibintu bidakunze kugaragara ku bahanzi bashya cyane cyane muri Hip hop.

Hollix ni ishusho nshya y’umuziki nyarwanda: umusore wavutse mu Rwanda rushya, ufite ijwi rikomeye, injyana idasanzwe, n’icyerekezo kireba kure. Uyu munsi waba utaramumenya, ariko ejo n’ejo bundi izina rye rizaba ari ku rurimi rwa buri mukunzi wa rap nyarwanda.
Impinga Media ikomeza kubakurikiranira ibyamamare bishya mu myidagaduro nyarwanda. Gumana natwe hano kuri impinga.rw kugira ngo umenye byinshi ku ruganda rw’umuziki, ikoranabuhanga, ubuhanzi n’imyidagaduro.