• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Inkuru Nyamukuru

Hitezwe iki ku modoka z’amashanyarazi zatangiye gukoreshwa hanze ya Kigali bwa mbere?

Impinga Media by Impinga Media
May 9, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA n’Abafatanyabikorwa bayo barimo Ikigo gutanga imodoka zikoresha amashanyarazi BasiGo, n’Ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu modoka mu Rwanda RTA, batangije gahunda yo gutwara abagenzi mu modoka zikoresha amashanyarazi, ku muhanda Kigali-Muhanga-Nyanza-Huye, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi mukuru wa Volcano Express Igabe Egide avuga ko habayeho igihe cyo guhabwa na Leta inkunga ya nkunganire ku mavuta imodoka zikoresha, ariko bahisemo gutangira gukoresha imodoka z’amashanyarazi ngo batangire gufasha Leta, gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ku ikubitiro Ikigo gisanzwe gitwara abagenzi mu modoka cya Volcano Express nicyo cyatangiranye n’imodoka 10 zizajya zikora buri munsi, ku muhanda Kigali-Muhanga zigasimbura izisanzwe zikoresha amavuta asanzwe ya mazutu.

Umuyobozi mukuru wa Volcano Express Igabe Egide avuga ko habayeho igihe cyo guhabwa na Leta inkunga ya nkunganire ku mavuta imodoka zikoresha, ariko bahisemo gutangira gukoresha imodoka z’amashanyarazi ngo batangire gufasha Leta, gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere.

Avuga ko batangiriye mu mujyi wa Kigali bakoresha izo modoka kandi zatanze umusaruro, ari nayo mpamvu bahisemo kujya mu Ntara, kandi bahereye i Kigali basanze bishoboka.

Agira ati, ’Twahisemo gutangiza mu Ntara ngo tugabanye igiciro twatakazaga ku kugura amavuta y’imodoka, gukora ibigendanye n’igihe, dore ko mu Rwanda ari ho hatangirijwe uburyo bwo gutwara abantu berekeza mu Ntara ku mugabane wa Afrika kuko izo serivisi zisanzwe mu mijyi”.

Avuga ko izo modoka zifasha abafite ubumuga kugenda neza, gutwara imizigo, imyanya 44 y’abagenzi bicaye neza n’aho gushariza terefone buri ntebe, kandi ko bazarangiza uyu mwaka bazengurutse Intara yose y’Amajyepfo, mu gukoresha bisi zikoresha amashanyarazi.

Umuyobozi mukuru wa BasiGo mu Rwanda Doreen Orishaba avuga ko gukoresha imodoka z’amashanyarazi zikorera mu bice by’Icyaro bifite akamaro ko guhashya ibyuka bihumanya ikirere, no gufasha Leta gufasha abakora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu kugabanyirizwa igiciro cyo kugura amavuta.

Agaragaza ko kuva batangira gukoresha izo modoka mu Rwanda, zimaze gusimbura mazutu Toni 170, mu ngendo z’abaturage basaga miliyoni y’abagenzi bakoze ingendo, kandi 100% nta kibazo ziragira, mu gihe abafatanyabikorwa zimaze kubinjiriza asaga miliyo ni 500frw, agashimira Leta yatangije gahunda yo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abaturage barashimira kuzanwa kw’izo modoka, kuko izikoresha mazutu nabo basangaga zibabangamiye.

Umwe mu baturage ati, “Turashimira Leta kuba yaradutekerejeho imodo zikoresha mazutu zaduteraga umwotsi turi kuri za moto ugasanga biratubangamiye. Badushakire imodoka nyinshi kuko mu kugenda kw’abanyeshuri wasangaga hari umubyigano”.

Undi muturage ati, “Imodoka za lisanzi zatumaga abantu bagenda baribwa amaso kubera ko iyo zishaje, lisansi igenda inuka ugasanga abantu baragenda baruka. Izi nta rusaku nta no kuzamura impumuro mbi. Twizere ko batazajya badutendeka tujya tubona iz’i Kigali zitendeka”.

Kuri izo mpungenge z’abaturage, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ubwikorezi bwo gutwara abantu mu modoka, Mwunguzi Theoneste avuga ko imodoka batanze zitazajya zitendeka kuko zifite imyanya ihagije 44, kandi myinshi kurusha izisanzwe zikorera Kigali-Muhanga.

Naho ku kijyanye n’ibiciro avuga ko n’ubwo imodoka zikoresha amashanyarazi zigabanya amavuta zikoresha, igiciro cy’urugendo cyo kigenwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo n’inyungu rusange RURA.

Avuga ko abagenzi badakwiye guterwa impumgenge n’uko izo bisi zishobora kujya zibaheza mu nzira, kubera gushirirwa n’amashanyarazi, kuko ngo igeragezwa ryakozwe rigaragaza ko zishobora gukora kilometero 300 zitarashiramo umuriro.

Gahunda ya Leta yo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu Ntara, itangijwe mu gihe yari imaze kumenyerwa mu mujyi wa Kigali, ikaba igamije gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda Leta yiyemeje yo kurwanya ibyuka byoherezwa mu ikirere, no guhumeka umwuka mwiza, kuko mu Rwanda ikigereranyo cy’umwuka uhumanye kiri hejuru ya 40%.

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Hon. Uwababyeyi Jeannette yasabye ababyeyi konsa no kwita ku burere n’imikurire y’abana bikwiye.

Next Post

Birambuye Papa Leo XIV watowe ni muntu ki?

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Lt Gen Innocent Kabandana yapfuye

Lt Gen Innocent Kabandana yapfuye

by Peacemaker PUNDIT
4 days ago

RDF yunamiye LT Gen Innocent Kabandana waguye mu bitaro bya Gisirikare biri I Kanombe. Ku wa 7 Nzeri 2025 Minisiteri...

ARDPE yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 11 bize ubudozi

ARDPE yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 11 bize ubudozi

by Alex RUKUNDO
1 week ago

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, Umuryango ARDPE (Rwandan Association for Development and Environment Protection) washyize ku isoko...

Umusore w’imyaka 21 yishwe atewe icumu na bagenzi be

Umusore w’imyaka 21 yishwe atewe icumu na bagenzi be

by Alex RUKUNDO
4 weeks ago

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Tabagwe, Akagari ka...

Next Post
Birambuye Papa Leo XIV watowe ni muntu ki?

Birambuye Papa Leo XIV watowe ni muntu ki?

Bill Gates

Bill Gates ushinja Elon Musk umugambi wo kwica abakene agiye gutanga miliyari 200$.

Bobi Wine Office

Bobi Wine ashinja inzego z’umutekano gushyira kamera z’ubutasi inyuma y’ibiro bye

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     

    Loading Comments...