Nyuma y’igihe kinini urukundo rwabo ruvugwaho byinshi, umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, yongeye gutungura benshi agaragaza ko Frida Kajala ari we mutima we n’iherezo ry’urugendo rwe rw’urukundo.
Ibi yabigarutseho mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa 4 Gashyantare 2026, ashimangira ko atazongera “kujarajara” mu rukundo.
Mu magambo yuzuyemo amarangamutima, Harmonize yasobanuye uko gukunda Kajala byamuhinduye umuntu mushya, wita ku buzima bwe, ku kazi ke no ku hazaza he.
Yavuze ko urukundo n’icyubahiro amuha bitamugira umuhanzi mwiza gusa, ahubwo bimumugira umugabo utekereza, wubaha inshingano ze kandi uharanira iterambere.
Uyu muhanzi uzwi cyane mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Kajala atari umukunzi usanzwe, ahubwo ari “ubutunzi bwe bukomeye”, amushimira uko yamugiriye icyizere n’uko ahora amuba hafi mu bihe byose.
Yavuze ko kumwubaha bimufasha guhora yitonda mu byo avuga no mu byo akora, kuko byose bigira ingaruka ku isura yabo bombi.
Harmonize kandi yashimangiye ko mu rukundo rwabo, ari we wungukiramo cyane kurusha undi wese, kuko Kajala yamugize umugabo uhamye kandi wubashywe.
Ibi yabifashe nk’inshingano aho kubifata nk’amagambo y’igihe gito, agaragaza ko yiteguye kubaka urukundo rurambye.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Harmonize yatangaje amagambo yafashwe nk’indahiro ikomeye, avuga ko Frida Kajala ari we mahitamo ye ya nyuma muri ubu buzima.
Yongeyeho ko n’iyo hashira imyaka icumi, azahora yumva urukundo rwabo nk’urukigitangira, ibintu byashimishije cyane abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi bibaye mu gihe bombi baherutse kwemeza ko bongeye gusubirana mu Ukuboza 2025, Harmonize akanaha Kajala impano y’imodoka, ibintu byongeye kugarura icyizere mu bakurikiranira hafi uru rukundo rwanyuze mu bihe bikomeye.
Ku bakunzi b’imyidagaduro, benshi bibaza niba iyi nshuro ari yo izaba iherezo ry’ihurizo ryabo, cyangwa niba urukundo rwabo ruzaba rumaze kubona umurongo uhamye







