Abahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, barimo Harmonize ndetse n’itsinda rya Good Lyfe, bifatanyije n’u Rwanda n’Isi muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhanzi w’Umunya-Tanzania, Harmonize, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyizeho ifoto igaragaza Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, mu gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka cyabaye ku wa 7 Mata 2026.
Ni ubutumwa yatanze akoresheje hashtag ya #Kwibuka32, agaragaza ko ari kumwe n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka, kuzirikana amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rundi ruhande, itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda, ryari rigizwe na Radio na Weasel, naryo ryagaragaje ko ryifatanyije n’Abanyarwanda, ritanga ubutumwa bwuje ihumure n’icyubahiro ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bagize bati: “Turibuka duha n’icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urwibutso rwabo rudushishikariza ubumwe n’ubudacogora.”
Ubutumwa bw’aba bahanzi bugaragaza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitagarukira ku Banyarwanda gusa, ahubwo ari inshingano n’ubutumwa mpuzamahanga bwo gukomeza kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushimangira ubumwe bw’abatuye Isi.
Ni igikorwa gikomeje kugaragaramo ubufatanye bw’ibyamamare bitandukanye byo mu karere no ku Isi, bikoresha ijwi n’imbaraga bifite mu gusigasira amateka no gukangurira amahoro n’ubumwe.
Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye gukomeza kwibutsa ibihugu inshingano zabyo zo kuyikumira, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga.
Mu kiganiro yatanze kuri uwo munsi, Dr Bizimana yagarutse ku mateka y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko hari ibimenyetso byari byaragaragaye kare ariko ntibihabwe agaciro.
Yavuze ko mu 1990, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yakoze raporo igaragaza ko hari umugambi wa Jenoside uri gutegurwa.
Yakomeje avuga ko mu 1991, Général Jean Varret wari ushinzwe ubutwererane bwa gisirikare mu Bufaransa, yasuye u Rwanda akaganira n’abayobozi b’icyo gihe bamubwira ku mugaragaro umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Ati: “Abatutsi ni ba nyamuke, tuzabatsemba, abajandarume bazafatanya n’abasirikare barangize ikibazo cy’Abatutsi kandi ntibizaba birebire, ni bake cyane.”
Dr Bizimana kandi yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umugambi wateguwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, buyobowe na Perezida Juvénal Habyarimana.
Ati: “Umugambi wa Jenoside waturukaga kuri Perezida Habyarimana ubwe kandi byatangiranye n’ubutegetsi bwe.”
Yakomeje avuga ko nubwo amahanga yari afite amakuru ku mugambi wa Jenoside, habayeho kudashyira mu bikorwa inshingano zo kuyikumira.
Ati: “Ibihugu binyamuryango byatsimbaraye ku kubura ubushake bwa politiki no kwanga nkana gukora ibyagombaga gukorwa mu kuyikumira no kuyihagarika.”
Ibi bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje hirya no hino mu Rwanda no ku Isi, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazirikana amateka banashimangira umuhate wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.





