Mbere y’umunsi w’abakundanye, mu kiganiro n’itangazamakuru, umuhanzikazi Gloria Bugie yavuzeko adashishikajwe cyane n’indabo, ahubwo ko yifuza impano zifatika.
Yasabye abafana be bashaka kumuha impano ko batekereza uburyo bamuha mafaranga cyangwa imitungo nk’ubutaka i Kampala.
Nk’uko byagaragaye ku mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko ikifuzo cye cyakiriwe neza, kuko yashyize hanze amafoto agaragaza ko impano yahawe zirimo undabo, amafaranga, ndetse n’ibyangomba bibiri by’ubutaka.
Ku mafoto yashyize kuri Instagram ku cyumweru, Gloria Bugie yanditse agira ati: “Oya we, burya ndakundwa cyane. Biriya navuze ngo impano zahabwa n’abakunzi banjye, ndashaka ko bazama ibyangombwa by’ubutaka n’amafaranga ku munsi w’abakundanye, nabivuze mu buryo bwo gutebya ntabwo nari nkomeje.
Ntibatakaje umwanya wabo. Ejo nari mfite umunsi wuzuye ibikorwa, sinabonye umwanya wo gushyira ku mbuga zanjye amafoto y’impano nahawe. Izi ni zimwe muzivuye ku nshuti zanjye, umuyobozi wanjye, n’abafana banjye.”
Icyako, iyi nkuru yavuzwe cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, aho bavugaga ko ashobora kuba ari uburyo bwo kwigaragaza cyagwa gukurura abantu ku mbuga ze.
Bamwe bavuze ko iibyangombwa by’ubutaka yagaragaje mu mafoto ari ibihimbano biraho gusa, cyagwa akaba ataribyo yaba yarahawe ku munsi w’abakundana.







