Umuvugabutumwa wo muri Ghana witwa Ebo Noah yatawe muri yombi, ashinjwa gutangaza amakuru y’ibihuha yavugaga ko Isi izarangira tariki ya 25 Ukuboza 2025, aho Yesu azaba agarutse ku Isi gutwara Itorero rye.
Mu minsi yashize, hacicikanye amafoto n’amashusho agaragaza uyu mugabo ubarizwa muri Ghana yubaka inkuge zigera kuri esheshatu. Ayo mashusho yaherekezanywaga n’amagambo agira ati: “Isi igiye kurimbuka mu kwezi k’Ukuboza tariki ya 25.” Byavuzwaga ko yabonye abayoboke benshi baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi.
Uyu muhanuzi, Ebo Noah, yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukura imitima y’abantu, aho bamwe muri bo batangiye kugurisha ibyabo, bitegura kujya mu Ijuru no kurimbukana n’Isi.
Umuvugabutumwa Ebo Noah yagaragaje ko ibyo avuga yabihishuriwe n’Imana. Ati: “Sinjye wabyibwirije, Imana yasanze mu nzozi irabimpishurira, imbwira icyo gukora.”
Nyuma y’aho, yahise atangira kubaka ubwato bunini cyane yavugaga ko ari bwo buzafasha abantu kurokoka mu gihe cy’imperuka.
Kugeza ubu, uyu mugabo Ebo Noah, wari umaze iminsi avuga ko yavuganye n’Imana mu nzozi ikamubwira ko Isi izarimbuka tariki ya 25 Ukuboza, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi muri Ghana.
Ibi byateye abantu benshi ubwoba n’urujijo, ndetse bamwe batangira kwizera ibyo avuga no kumukurikira.
Inzego zishinzwe umutekano muri Ghana zatangaje ko aya makuru ari ibinyoma, zinasaba abaturage kujya babanza kugenzura neza amakuru babona mbere yo kuyemera no kuyakwiza.







