U Rwanda rwiteguye kwakira imikino ya gicuti mpuzamahanga izwi nka FIFA Series 2026, izaba kuva tariki ya 26 kugeza 30 Werurwe 2026. Iyi mikino izahuza ibihugu umunani biturutse ku migabane itandukanye, bikazahurira i Kigali mu rwego rwo gukomeza kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru ku Isi.
Aya marushanwa afite umwihariko wo guha amakipe amahirwe yo gukina n’andi atari asanzwe ahura na yo, bityo bikabafasha kunguka ubunararibonye mpuzamahanga. Ni gahunda ya FIFA igamije guteza imbere ibihugu bidakunze kubona amarushanwa akomeye.
U Rwanda rwihariye kwakira amatsinda abiri
Bitandukanye n’ibindi bihugu bizakira itsinda rimwe, u Rwanda ruzakira amatsinda abiri yose. Itsinda rya mbere rizakinira kuri Stade Amahoro, ririmo u Rwanda, Kenya, Grenada na Estonia.
Ni mu gihe itsinda rya kabiri rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium rigizwe na Tanzania, Macau, Aruba na Liechtenstein.
Ibindi bihugu nka Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Mauritius, Puerto Rico na Uzbekistan na byo bizakira aya marushanwa, ariko buri kimwe kikakira itsinda rimwe gusa.
Ibi bishimangira ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’igicumbi cya siporo ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu mupira w’amaguru.
FIFA Series ni gahunda igamije iki?
FIFA Series ni gahunda nshya yatangijwe mu 2022 igamije gufasha amakipe y’ibihugu kubona imikino mpuzamahanga myinshi. Yemejwe mu 2023, itangira gushyirwa mu bikorwa mu 2024, aho iteganyijwe kujya iba buri myaka ibiri.
Iyi mikino ituma amakipe adakunze guhura n’andi yo ku migabane itandukanye abona ayo mahirwe, bityo bikongera ubunararibonye bw’abakinnyi ndetse n’amarushanwa akagira ireme.
Uko imikino ikinwa
Muri FIFA Series, buri tsinda rigizwe n’amakipe ane, aho buri kipe ikina imikino ibiri gusa. Ikipe itsinze umukino wa mbere ikomeza ku mukino wa nyuma, mu gihe itsinzwe ikinira umwanya wa gatatu.

Ibi bituma amarushanwa agira isura y’irushanwa nyirizina nubwo ari imikino ya gicuti, bigaha amakipe irushanwa rifite ireme n’inyungu mu myitozo.
Mu nshuro ya mbere yabaye mu 2024, Croatia ni yo yegukanye igikombe itsinze Misiri ibitego 4-2, bigaragaza ko aya marushanwa afite urwego ruri hejuru.
Ku nshuro ya kabiri, amaso yose azaba ahanzwe i Kigali, aho u Rwanda ruzaba rwakira aya marushanwa ku rwego rwo hejuru.









