Ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, ni bwo hakinwe umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda, wahuje Ikipe ya APR FC na Gorilla FC.
Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka ikuramo Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana na Tuyisenge Arsène, basimburwa na Nwobodo Chidiebere wo muri Nigeria na Mamadou Sy wo muri Mauritania.
Abo banyamahanga babiri binjiye basanga mu kibuga abandi banyamahanga batanu ari bo Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Lamine Bah na Victor Mbaoma.
Ibyo byari bihabanye n’amategeko y’amarushanwa ya FERWAFA agenga ko abanyamahanga bagomba kuba bari mu kibuga batagomba kurenga batandatu ndetse n’icumi ku rupapuro rw’umukino, bakajya basimburanwa hagati yabo.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Gorilla FC ndetse na Raporo y’abasifuzi bayoboye uyu mukino, Komisiyo y’amarushanwa yemeje ko APR FC iterwa mpaga mu mukino yari yanganyijemo na Gorilla FC 0-0.
Gorilla FC yahise igira amanota 18 mu mukino icyenda imaze gukina mu gihe APR FC yagumanye amanota ane mu mikino itatu imaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka.

