Feffe Bussi yagaragaje ko yishimiye cyane amakimbirane akomeje kuba hagati y’ibyamamare bikomeye mu muziki, Bebe Cool na Eddy Kenzo, aho umwuka mubi ukomeje gukomera hagati y’amatsinda ababombi ariyo Gagamel na Big Talent.
Mu minsi ishize, aya matsinda yombi yari amaze igihe yibasirana ku mbuga nkoranyambuga, aho buri ruhande rwagaragazaga ibitekerezo byarwo ku ivugururwa ry’itegeko rigenga Uburenganzira ku bihangano byabo (Copyright Law Amendment) n’uko hateganywa gushyiraho Sisiteme shya(New System) yo kugenzura uburenganzira bw’abahanzi.
Aya makimbirane yarushijeho gufata indi ntera nyuma y’uko Eddy Kenzo, agiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho yagaragraje imyifatire itarimyiza kuri Bebe Cool, cyane ko Bebe yitwara mu buryo butari bwiza, aho akunze kugaragara ajya impaka ku itageko ry’uburenganzira ku bihangano.
Nubwo abafana benshi batunguwe no kubona aba bahanzi bakomeye mu nganda z’umuziki bashwana ku mugaragaro, Feffe Bussi we bigaragara ko atakazwe nabyo, cyane ko kubona abahanzi bakomeye nka Eddy Kenzo na Bebe Cool kubona batumbikana kuri bimushimisha.
Uyu muraperi, uzwiho gushyigikaira ishyaka National Unity Platform (NUP), yibukije Bebe Cool na Eddy Kenzo ko bombi bazwi nk’abahanzi bashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement (NRM).
Uyu muraperi agiye gusubiza aya makimbirane, yanenze bikomeye igitutu cyose gishingiye kuri Bebe Cool, ashimangira ko we yibanda gusa ku muziki we no gushisha abafana be.
Yagize ati: “Sinshishikajwe n’urwo rutonde rwa Bebe Cool. Icyo nshaka ni gukora umuziki we no gushimisha abafana be.”
By’umwihariko yagarutse ku makimbirane ari hagati ya Kenzo na Bebe, aho Feffe yakoresheje amagambo akomeye mu ariko nanone atebya, yavuze ko ibibazo byavutse imbere mu matsinda yabo bwite.
Yagize ati: “Inzu ya sekibi yafashwe n’inkongi,” yongeraho ko yagira inama aba bahanzi bombi gushaka icyo bahurizaho bagakemura ibyo batumvikanaho, cyane ko ari abantu bakuru kandi bafite izina rikomeye.
Feffe yanibajije impamvu aba bahanzi babiri, bakunze bakunze kwerwkana nk’abantu bunze ubumwe kandi banafite ubutunzi bwinshi, bityo yumva ko bitagakwiye ayo makimbirane afata urundi rwego cyagwa kuyashyira ku karubanda.
Yagize ati: “Ntibyigeze bintungura ko bashwana. badutangarije ko bari mu itsinda ry’abaherwe b’abamiliyari. Ibyorero bakabimenye bakareka kwishyira hanze ngo abantu babote”






