Kuri uyu wa Gatanu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) ryifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye n’abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Gukorera mu bufatanye kugira ngo tugire ibiribwa byiza n’ejo heza.”
Muri iki gikorwa, hatanzwe inka 7 muri 900 zimwe murizo aharimo ijihaka, ziteganyijwe gutagwa, ihene 18 muri 40 zizahabwa imiryango itishoboye, ndetse n’inkoko 200 muri 680 ziteganyijwe gutagwa, aho buri muryango wahawe inkoko 20.
Bazikuyavuga Charles, umwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, Umurenge wa Tare, Akagari ka Buhoro, Umudugudu wa Rwufe, akaba akora umwuga w’ubuhinzi, yavuze ko mbere yo guhabwa inka yabagaho mu buzima bugoranye bwo kubona ibiribwa ndetse n’ifumbire.
Charles yagize ati: “Mbere y’uko mpabwa inka, nabagaho mu buzima butanyoroheye kubona amafumbire byari ikibazo, ariko ubu bigiye kuba igisubizo kuko mbonye inka. Ntabwo nabonaga uko nfumbira, ariko ubu ngiye kubona ifumbire, mpinge mbashe kubona umusaruro mwinshi kandi imibereho yanjye irusheho kuba myiza.”
Yakomeje avuga ko inka ahawe izahindura byinshi mu mibereho y’umuryango we ati: “Iyi nka nahawe izahindura byinshi mu mibereho y’umuryango wanjye, cyane ko bayimpaye ihaka. Ejo cyangwa ejobundi izaba yabyaye, tunywe amata n’abana, ubuzima bugende burushaho kuba bwiza kandi iterambere ryiyongere mu mibereho yacu.”
Yongeyeho ati: “Mbere nahingaga nta fumbire nkoresha, ariko ubu ngiye gutangira guhinga nshyiramo ifumbire. Ubusanzwe nasaruraga nk’ibiro 10 by’ibishyimbo, ariko ninkoresha ifumbire nzasarura ibiro mirongo itanu cyangwa ijana.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe impamvu ari we watoranyijwe, asubiza ati: “Barandebye basanga nta bushobozi mfite bwo kugura inka. Babona bampaye hari icyo byahidura mu buzima bwanjye no mu muryango, kandi ko nzashobora no kuyitaho, urebye n’ibyo bagendeyeho.”
Abajijwe ku bijyanye n’ubushobozi bwo kuyorora, yagize ati: “Bizanyorohera, nubwo mfite ubushobozi buke, ngomba kuyitaho neza. Nzajyanyishakira ubwatsi aho mpinga, nyahirire kandi nyitunge neza kugira ngo ibeho nta kibazo.”
Mbanenabo Janette, umwe mu borojwe ihene ebyiri, yavuze ko yiteguye kuziragira neza no kwiteza imbere. Yagize ati: “Ngiye gukora ibishoboka byose kugira ngo nzorore neza, nitere imbere ndetse noroze n’abandi.”
Yabajijwe niba yari asanzwe azi Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, ati: “Twebwe dutuye mu cyaro tuwumva kuri radiyo, twari tuzi gukoresha imboga nka dodo n’izindi zisanzwe. Ariko uy’umunsi twabashije gusobanukirwa neza ko ari uguteza imbere imirire iboneye. Kuba duhawe ihene, tugiye guhinga imboga n’imbuto zitandukanye kugira ngo tubone indyo yuzuye.”
Yakomeje ati: “Ngombaga kororera mu kiraro kugira ngo mbone ifumbire. Mbere sinahingaga neza, ariko ubu ngiye kubona ifumbire bizamfasha kongera umusaruro.”
Nyiramugisha Francine, utuye mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Kaduha, umwe mu borojwe inkoko 20, yavuze ko guhabwa inkoko ari umugisha.
Yagize ati: “Kuba norojwe inkoko ni umugisha. Ngomba kuziragira neza, nizitangira gutera nzabasha kubona amagi yo kugaburira abana buri munsi kugira ngo bagire ubuzima bwiza, ndetse n’inyama nizikenera ziboneke ku gihe.”

Yakomeje agira ati: “Naryaga ariko ibiryo bidafite intungamubiri. Ubu ngiye kubona amagi, tuzongera imbaraga kandi ubuzima bwacu burusheho kuba bwiza.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Bagabe Cyubahiro, yishimiye kwifatanya n’abaturage ba Nyamagabe mu kwizihiza uyu munsi wihariye, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye.
Yagize ati: “Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kuzirikana uruhare rwa buri wese mu gutuma igihugu cyacu kigira umutekano w’ibiribwa, duhuza imbaraga hagamijwe kwihaza mu biribwa no kurandura imirire mibi.”
Dr Mark yaboneyeho kwibutsa abari baraho insanganyamatsiko y’uyu mwakaagira ati: “Duhuze imbaraga, duteze imbere imirire myiza n’ejo heza.”
Yasobanuye ko bahisemo kwizihiriza uyu munsi mu Karere ka Nyamagabe kugira ngo bashyire imbaraga mu kurwanya ubukene n’imirire mibi, kuko raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko aka karere kagaragaramo ibipimo by’ubukene biri hejuru kurusha utundi turere two mu gihugu imbere.
Yunzemo ati: “Ibikorwa nk’ibi bizakomeza muri uku kwezi kwahariwe guteza imbere imirire iboneye, kuva tariki ya 16 Ukwakira kugeza ku ya 15 Ugushyingo.”
Yasabye abaturage ba Nyamagabe gukomeza ibikorwa bigamije kongera umusaruro no guhashya imirire mibi harimo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, guteza imbere ubworozi, gukangurira abaturage imirire iboneye no kongera imbaraga mu buhinzi bw’iki gihembwe cy’ihinga.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa barimo MINAGRI, ibigo bishamikiye ku Muryango w’Abibumbye bikorera mu Rwanda (UN Rome-Based Agencies: FAO, IFAD, WFP), One Acre Fund, Heifer International (yatanzemo amatungo magufi), Vanguard Economics, Rockefeller Foundation, IITA, CIP na Bioversity International.










