Umunyarwenya wo muri Kenya Eric Omondi azayobora ibirori bitegurwa na Sherrie Silver.

Makeda azafatanya na Eric Omondi mu kuyobora ibirori

Ni Ibirori bitegerejwemo umuhangamideri wo muri Nigeria Ugo Mozie yatumiwe na Sherrie Silver mu birori bitegerejwe ku ya mbere Ugushyingo 2025 muri Bk Arena.
Uyu mugabo uri kwambika ibyamamare ku ruhando mpuzamahanga ari mu batumirwa b’imena bazaba bari muri Bk Arena, aho Eric Omondi na Makeda Mahadao bazayobora ibyo birori.

Abahanzi bazataramira abazitabira barimo Butera Knowles, Masamba Intore, Chriss Eazy na Ross Kana. Bigiye kuba ku nshuro ya kabiri mu gihe ibya mbere byabereye muri Kigali Convention Center.
Ugo Mozie aherutse guhanga umwambaro watangariwe muri Met Gala yabaye muri Gicurasi 2025 ikabera I New York. Icyo gihe yifashishije sosiyete ihanga imideri yise ‘Eleven Sixteen ‘yari yambitse Umuhanzikazi w’umunyabigwi Diana Ross.