Producer (utangnya imiziki) kaba n’umuhanzi Element ukomeje kugira ijwi ryiza mu ruganda rwa muzika muri Afurika, yahawe bimwe mu bihembo by’ishimwe ‘Africa Super Star’ mu bihembo bya “ODA Awards” bitangirwa muri Ethiopia.
Ni igihembo cyamuzamuye kimugeza ku rwego rwo hejuru mu bahanzi b’icyitegererezo bakomeje gusinga Afurika isura nziza binyuze mu buhanzi no mu mishinga y’ubugeni. Yasohoye amashusho amugaragaza ahabwa iki gihembo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025.
Mu myaka umunani ishize, ODA Awards yatangiranye intego yo gushimira no guha icyubahiro abahanzi bo mu Burasirazuba bwa Afurika (East African Super Stars), bari barigaragaje mu bikorwa byabo byanyuze imitima y’abatuye akarere.
Ariko uko imyaka yagiye ihita, ubushobozi bw’iri rushanwa n’aho ryicaye mu muco byaragutse, rirenga imipaka rishingira ku butumwa n’uruhare abahanzi bo ku mugabane wose bagira mu guteza imbere ubuhanzi.
Kuri iyi nshuro ya Cyenda, ibi bihembo byahawe izina rishya “ODA The African Award”, biherekejwe n’icyerekezo gishya: gushimira no gushyigikira impano zose zifite uruhare mu mihindagurikire ya muzika, imyidagaduro n’umuco ku mugabane wose wa Afurika.
Kuva ku bahanzi b’ibyamamare mu bihugu bitandukanye, abaririmbyi, abatunganya umuziki, ababyinnyi n’abandi, abahembwa bafite icyo bahurijeho: kugira icyo bamarira abandi binyuze mu buhanzi.
Mu muhango wabereye muri Addis Ababa muri Ethiopia, Element yasohokanye igihembo cy’ishimwe gihatse ibindi, bamushima uruhare rwe nk’umwe mu bantu bagejeje umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ni icyubahiro gikomeye cyatanzwe ku bw’uruhare yagize mu kwamamaza umuco n’umuziki nyarwanda n’Afurika muri rusange.
Element yafashwe nk’umwe mu bantu batinyuye urubyiruko rwa Afurika, babereka ko bibashobokera kuba abantu bakomeye mu buhanzi hatitawe ku buzitizi bw’inzira banyuramo.
Mu myaka mike amaze mu ruhando rwa muzika, uyu musore yakoze indirimbo zagiye ziba ibihangano byo ku rwego mpuzamahanga, akorana n’abahanzi bakomeye, agakora ingendo zituma izina rye riba ikimenyabose.
Uyu mu Producer yagiye agaragara mu bikorwa byerekana ko atari umuntu wo mu Rwanda gusa… ahubwo ari impano y’Afurika.
Ibi byagaragariye mu buryo ibihangano bye bikomeje gucurangwa mu bihugu bitandukanye, mu marushanwa mpuzamahanga, mu birori byo ku rwego rwo hejuru no mu bitaramo bikomeye.
Nyuma yo kubona iki gihembo, benshi mu bakurikiranira hafi umuziki bavuga ko ari indi ntambwe igaragaza ko umuziki nyarwanda ugeze ku rwego rwo hejuru.
Element ni umwe mu ba Producer bafite uruhare runini muri muzika nka binyuze mu guhanga injyana nshya no guha umuziki nyarwanda isura yihariye. Kuzamura impano nshya kugira ngo zibashe gufungura amarembo ku ruhando mpuzamahanga. Guhanga ibihangano byagiye bihesha isura nshya abahanzi bakomeye batandukanye.
Ibi byose byamuhesheje gufatwa nk’umwe mu bahanzi cyangwa abatunganya umuziki b’icyitegererezo muri Afurika, bikaba ari na byo byamuteguriye kwakirwa muri ODA Awards.








