Umuhanzi akaba n’utunganya indirimbo ukomoka mu Rwanda Element Eleeh akomeje kwagura ibikorwa bye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho ategerejwe gutaramira i Kampala muri Uganda mu gitaramo gikomeye cya Comedy Store.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba muri Werurwe 2026 kuri UMA Showgrounds, kikaba kizahuriza hamwe abahanzi n’abanyarwenya batandukanye mu rwego rwo gususurutsa abazaba bizihiza Umunsi Mukuru wa Eid usoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.
Element Eleeh azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Sheebah Karungi, Rema Namakula, King Saha, Maddox Ssematimba ndetse na Haruna Mubiru.

Ni igitaramo kizahuza umuziki n’urwenya, aho abazacyitabira bazasusurutswa n’abanyarwenya bakomeye muri Uganda barimo Madrat & Chiko, MC Mariachi ndetse na Amooti Omubalanguzi.
Iki gikorwa kizayoborwa n’umunyarwenya Alex Muhangi, umwe mu bashinze iki gitaramo kimaze kuba icyamamare i Kampala kubera guhuza abahanzi bakomeye n’abanyarwenya mu ijoro rimwe ry’imyidagaduro.
Comedy Store imaze imyaka itari mike ikundwa cyane mu murwa mukuru wa Uganda, aho iba urubuga rwo guhuza abanyarwenya n’abahanzi bakomeye ndetse n’abakizamuka mu muziki wo mu karere.
Ku ruhande rwa Element Eleeh, kwitabira iki gitaramo ni indi ntambwe ikomeye mu gukomeza kumenyekanisha izina rye hanze y’u Rwanda.
Uyu muhanzi amaze igihe agaragara mu mishinga itandukanye y’umuziki, haba mu gutunganya indirimbo no kuziririmba.
Kugaragara mu gitaramo gikomeye nk’iki kiri mu bizamufasha kurushaho kumenyekana mu gihugu cya Uganda no mu karere muri rusange, cyane ko azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye bafite abakunzi benshi.







