• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ibirori

Einhorn yongeye kwigaragaza, yegukana agace ka1 muri Tour du Rwanda 2026

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
February 22, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umunya-Israel, Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Nice Métropole Côte d’Azur (NSN), ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda katangiriye i Rukomo mu karere ka Gicumbi gasorezwa i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 173,6.

Iri siganwa riri kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga ryatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, aho abakinnyi 87 bo mu makipe 17 bahagurutse Saa Tanu za mu gitondo. Babanje kugendera hamwe ibilometero 2,1 mbere y’uko isiganwa ritangira byeruye.

Mu ntangiriro, abakinnyi batanu barimo Da Silva wa Localiza, Heidemann wa Rembe, Teweldbrhan wa May Stars, Nkundabera Eric wa Team Rwanda na Uwiduhaye Mike wa Bénédiction bahise bacika igikundi. Gusa uko intera yagendaga yiyongera, igikundi cyakurikiyeho cyagiye kigabanya umwanya.

Amanota ya mbere y’umusozi yatangiwe i Gatsibo ku kilometero cya 32,8 yegukanwa na Heidemann, akurikirwa na Da Silva, mu gihe Uwiduhaye yabaye uwa gatatu. Ku Sprint ya mbere i Nyagatare (km 72,6), Henrique da Silva wa Localiza ni we wabaye uwa mbere.

Mu bilometero bya nyuma, igikundi cyihutishije umuvuduko, gifata abari bayoboye isiganwa. Byarangiye aka gace gasojwe mu sprint ikomeye, Einhorn atsinda bagenzi be ku murongo wa nyuma.

Yakoresheje amasaha ane, amasegonda atanu n’amatsiyerise abiri, asiga Munoz Gabina Hodei wa Soudal Quick Step Devo Team amatsiyerise 13, mu gihe Girmay Mewael wa Istanbul Team yasizwe 15.

Einhorn yahise yambara umwambaro w’umuhondo, aba atwaye agace ka gatatu muri iri siganwa nyuma y’ako yegukanye mu 2024 i Kayonza n’i Nyaruguru.

Mu bakinnyi b’Abanyarwanda, Muhoza Eric wa Team Amani ni we waje hafi, asigwa amatsiyerise 86. Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa Mbere hakinwa agace ka kabiri kazava mu Bugesera kerekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 134,6.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Ugand: NEMA yasabye ibigo n’abikorera kureka gutwikira imyanda mu mijyi

Next Post

Inkuru y’akababaro: Babiri bitabye Imana mu itangira rya Tour du Rwanda 2026

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

APR FC yasezereye Kiyovu, igera muri ¼ cy’Amahoro

APR FC yasezereye Kiyovu, igera muri ¼ cy’Amahoro

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Ikipe ya APR FC yamaze kugera muri ¼ cy’irangiza mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2026 nyuma yo gusezerera SC Kiyovu, iyitsinze...

Salvador na Teacher Mpamire biteguye gusetsa Kigali

Salvador na Teacher Mpamire biteguye gusetsa Kigali

by MUNYANKINDI Alphonse
3 days ago

Abanyarwenya bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Patrick Salvador na Teacher Mpamire bageze i Kigali aho bitegura gususurutsa abakunzi b’urwenya...

UB40 na Ali Campbell bagiye kuza I Kigali mu bitaramo by’akataraboneka

UB40 na Ali Campbell bagiye kuza I Kigali mu bitaramo by’akataraboneka

by MUNYANKINDI Alphonse
6 days ago

Abakunzi ba reggae mu Rwanda barateganya ijoro rizasiga amateka. Ni  nyuma yo gutangazwa ko itsinda ry'umuziki rya reggae ryo mu...

Next Post
Inkuru y’akababaro: Babiri bitabye Imana mu itangira  rya Tour du Rwanda 2026

Inkuru y’akababaro: Babiri bitabye Imana mu itangira rya Tour du Rwanda 2026

Christopher ahuje urwenya n’umuziki, azasusurutsa Gen-Z anabagezaho ‘H20’ nshya

Christopher ahuje urwenya n’umuziki, azasusurutsa Gen-Z anabagezaho ‘H20’ nshya

Mu gihe agitegereje igitego cya 1000, Ronaldo yambitswe umwitero w’icyubahiro

Mu gihe agitegereje igitego cya 1000, Ronaldo yambitswe umwitero w’icyubahiro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.