Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Eddy Kenzo yasubije amagambo ya mugenzi we Lil Pazo wamushinje we na Bebe Cool kudafasha abahanzi bagenzi babo bahura n’ibibazo mu ruganda rw’umuziki.
Ibi byakurikiye ibiganiro Lil Pazo yagiranye na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni ku wa 1 Werurwe 2026 i Kisozi, aho yagaragaje ko hari abahanzi benshi bakomeje guhura n’ibibazo by’imibereho, ashinja bamwe mu bahanzi bakomeye kutagira uruhare mu kubafasha.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Eddy Kenzo yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko we ku giti cye yagiye afasha Lil Pazo mu bihe bitandukanye, haba mu buzima busanzwe ndetse no mu bijyanye n’umuziki.
Kenzo, unayobora ihuriro ry’abahanzi muri Uganda Uganda National Musicians Federation, yavuze ko amafaranga atangwa binyuze muri gahunda z’amatsinda y’abahanzi (SACCO) adahabwa inshuti cyangwa abo bamenyeranye gusa, ahubwo agenerwa abujuje ibisabwa bose.

Yibukije ko hari igihe Lil Pazo yari arwaye i Bombo, akamufasha kubona ubufasha bwari bukenewe, avuga ko icyo gihe yabikoze nk’umuhanzi mugenzi we aho kubikora nk’umuyobozi.
Ati: “Namufashije kera nkiri umuhanzi usanzwe. Igihe yari arwaye i Bombo naramufashije, ntari nk’umuyobozi ahubwo nk’umuvandimwe we mu muziki.”
Kenzo yanavuze ko nubwo Lil Pazo mu bihe by’amatora yigeze kwegera uruhande rwa Bebe Cool, we ubwe yamufashije mu bindi by’ingenzi birimo aho kuba ndetse n’ibyo kurya we n’itsinda rye.
Ati: “Nagerageje kumufasha mu buryo bushoboka. Ariko hari ibintu nka gahunda zo kugura imodoka cyangwa inzu birenze ubushobozi dushobora gutanga.”
Aya magambo ya Kenzo aje mu gihe hakomeje impaka mu ruganda rw’umuziki muri Uganda ku ruhare abahanzi bakomeye bakwiye kugira mu gufasha abahanzi bakizamuka.
Mu gihe Lil Pazo agaragaza ko ubufasha buriho budahagije, Eddy Kenzo we ashimangira ko hari byinshi bimaze gukorwa binyuze mu muryango uhuza abahanzi, nubwo hari ibikwiye gukomeza kunozwa.







