Abahanzi barimo Iryn Namubiru, Rema Namakula na Eddy Kenzo, bashyize hanze amashusho y’indirimbo zabo nshya, muri y’inkuru tugiye kugaruka muri zimwe muri zo ndirimbo.
• Sikumanyi – Eddy Kenzo
Iy’indirimbo yakozwe na Kelly Yo na Butar Magical. Indirimbo ya Eddy Kenzo yitwa “Sikumanyi” ni imwe mu zo yifashisha asubiza bamwe mubanzi be bakunze ku munenga. Amashusho yayo yakozwe ku bufatanye na Edrine Paul.
• Amaaso – Iryn Namubiru
Amashusho y’indirimbo ya Iryn Namubiru agaragaza uburanga bwa Uganda, cyane cyane ibidukikije bitatse iki gihugu. Indirimbo “Amaaso” iy’indirimbo ishobora kwifashishwa n’abakundana.
• Wano Wano – Rema Namakula
Yanditswe na Gasta, itunganywa na Ian Pro ndetse inakorwa mastering na Herbertskillz, indirimbo “Wano Wano” ya Rema Namakula imaze kwigarurira abakunzi b’umuziki. Amashusho yayo kandi agaragaramo Delivad Julio ubarizwa mu itsinda rya B2C.
• Magulu Nyondo – Iryn Namubiru
Iyi ni indirimbo yahariwe gakondo, aho “Magulu Nyondo” ya Iryn Namubiru iteganyijwe kuzajya icurangwa cyane mu birori gakondo. Amashusho yayo kandi yakozwe na Edrine Paul.
• Tunura – Heli Baibe
Wigeze ubona umuntu mwiza cyane ukifuza kumureba utamukuyeho amaso? Ibyo ni byo Heli Baibe aririmba mu ndirimbo ye nshya yakoreye amashusho “Tunura”, muri iyi ndirimbo asobanura uko byamubayeho na we.








