Umuhanzi Edrisah Musuuza, wamamaye nka Eddy Kenzo, yatangaje impamvu atekereza ko bamwe mu bagize inteko ishinga Amategeko batifuza ko umushinga w’itegeko rihindura itegeko rirebana n’uburenganzura bw’ibihangano (copyright) wemezwa.
Eddy Kenzo yavuze ko nubwo abadepite benshi basobanukiwe akamaro k’iri tegeko ku bahanzi n’abandi bakora mu gisata cy’imyidagaduro, hari bamwe atekereza ko bashobora kuba baragizweho ingaruka bitewe n’iri tegeko cyane cyane n’inyungu z’abayobozi bakomeye “mafias.”
Uyu muhanzi yavuze ko ayo matsinda y’abamwe mu bayobozi yungukira mu mikorere itanoze iri mu ruganda rw’umuziki muri iki gihe, ari na yo mpamvu babangamira itorwa ry’iri tegeko.
Kenzo ati: “Hari abadepite bazi ko itegeko rya copyright rikenewe kandi cyane, ariko bamwe muri bo bashobora kuba baragizweho ingaruka n’aba ‘mafias’, cyangwa se ntibasobanukirwe neza ikibazo. Aba ‘mafias’ bungukira mu bihangano bitadukanye, ni yo mpamvu usanga bamwe barwanya iri tegeko ko ryemezwa.”
Kenzo yanahakanye ibivugwa ko abahanzi bashyigikiye iri tegeko ko baba bari mu ntambara naabanyapolitiki, ashimangira ko icyo baharanira nk’abahanzi ari uburenganzira bwabo.
Yongeyeho ati: “Iyo umuntu avuze ku mushinga w’itegeko rya copyright mu ruhame, hari abahita bavuga ko turimo kurwanya abatavuga rumwe na Leta. Ibi ntaho bihuriye na politiki. Turarwanira uburenganzira bwacu cyane ko duhanga umuziki ariko ntahabwe agaciro.
Kenzo yunze murya Kingi Saha wavuze ko abahanzi bashobora gukora imyigarambyo ariko ikozwe mu mu buryo bw’umutekano igihe abadepite batihutiye gukemura iki kibazo.
Kenzo yunze murya Kingi Saha wavuze ko abahanzi bashobora gukora imyigarambyo ariko ikozwe mu mu buryo bw’umutekano igihe abadepite batihutiye gukemura iki kibazo.
Akomeza agira ati: “Niba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko adakemuye iki kibazo, tuzakora imyigaragambyo itarimo urugomo. Kandi ku wa Kabiri tuzahurira hamwe twese nk’abahanzi tujye ku nteko ishinga amategeko igihe iki kibazo kidakemuwe, tugaragaze ko iri tegeko rikenewe byihutirwa. Abahanzi benshi barimo kubaho nabi bitewe n’iki kibazo.








