Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izwi nka Leopards, yanditse amateka mashya nyuma yo kubona itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, ihagarariye Afurika mu irushanwa rizabera muri Amerika, Canada na Mexique.
Iyi kipe yageze kuri iyi ntsinzi nyuma yo gutsinda Jamaica igitego 1-0 mu mukino wa kamarampaka wabereye i Guadalajara muri Mexique. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, ariko mu gice cy’inyongera myugariro Axel Tuanzebe yaje gutsinda igitego ku munota wa 100, nyuma ya koruneri, gituma Abanyekongo batangira kwizihiza intsinzi yari imaze igihe itegerejwe.
Iyi ntsinzi itumye DR Congo isubira mu gikombe cy’isi nyuma y’imyaka irenga 50. Aheruka kugaragaramo mu 1974, ubwo igihugu cyari kikitwa Zaïre.
Icyo gihe ikipe yari iyobowe na Captain Mwamba Kazadi, ikaba yarabashije kubona itike itsinze Maroc. Icyakora, urugendo rwayo mu gikombe cy’isi cyabereye mu Budage bw’Uburengerazuba rwaranzwe n’ibibazo bikomeye, kuko yatsinzwe imikino yose yo mu matsinda, harimo n’umukino w’amateka mabi yatsinzwemo na Yugoslavia ibitego 9-0.
Kugaruka muri iri rushanwa rikomeye byakiriwe n’ibyishimo byinshi mu gihugu cy’abaturage barenga miliyoni 100. Perezida wa DR Congo, Félix Tshisekedi, mbere y’umukino yari yahaye ubutumwa bw’inkunga abakinnyi, ababwira ko bahagarariye ishema ry’igihugu n’icyizere cy’Abanyekongo bose.
Mu mikino yo gushaka itike, DR Congo yagaragaje ko ifite imbaraga, kuko yakuye mu marushanwa amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika nka Nigeria na Cameroun.
Ubu iyi kipe iyobowe na kapiteni Chancel Mbemba igiye kwinjira mu irushanwa rikomeye ifite icyizere cyo kwitwara neza kurusha uko byagenze mu 1974.
Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2026, DR Congo yashyizwe mu itsinda rimwe na Portugal, Colombia na Uzbekistan. Umukino wayo wa mbere uzayihuza na Portugal kuri NRG Stadium i Houston muri leta ya Texas muri Amerika.
Iri rushanwa rizaba ribereye mu bihugu bitatu byo muri Amerika ya Ruguru: United States, Canada na Mexico.

Ku mugabane wa Afurika, amakipe azahagararira uyu mugabane arimo Algeria, Afurika y’Epfo, Cape Verde, Côte d’Ivoire, DR Congo, Ghana, Misiri, Morocco, Senegal na Tunisia.
Ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri Congo, iyi tike ni amateka mashya ndetse n’amahirwe yo kongera kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga nyuma y’imyaka myinshi igihugu kitagaragara muri iri rushanwa rikomeye ku isi.









