Mukeshimana Dorothée, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’abagore (She-Amavubi), yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ava muri Kayserispor WFC yo muri Turquie akagaruka mu Rwanda, ari ubuzima butamworoheye burimo n’ubukonje bwinshi.
Uyu mukinnyi yari amaze amezi umunani muri iki gihugu, aho yari yagiye gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere. Icyakora, avuga ko ubuzima bwo muri yo bwamubereye ingorabahizi kuva ku munsi wa mbere.
Yagize ati: “Sinkunda ahantu hakonje, byaranyanze kumenyera ikirere cyo hariya. Twakoraga nimugoroba kandi imbeho ari nyinshi, byarangoye cyane.”
Gukina n’abana byamugoye
Uretse ikibazo cy’ikirere, Dorothée yanagaragaje ko gukina mu ikipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato byamubangamiye.
Yavuze ko benshi muri bagenzi be bari bafite hagati y’imyaka 15 na 18, mu gihe we yari asanzwe akina n’abakuze bafite ubunararibonye.
Ati: Byarangoye kuva aho nari nsanzwe nkiri mu bakinnyi bakuru, nkajya gukina n’abato cyane. Ntabwo byari byoroshye kubyihanganira.” “
Yishimiye gusubira muri Rayon Sports
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Dorothée yahise asubira muri Rayon Sports WFC, ikipe afata nk’aho ari iwabo.
Yasinyiye iyi kipe amasezerano y’amezi atatu ashobora kongerwa, bitewe n’uko azitwara.
Yanagaragaje ko yasanze iyi kipe yarateye imbere mu mikorere, aho n’agahimbazamusyi ku mukino batsinze kageze ku bihumbi 100 Frw.
Inararibonye mu mupira w’u Rwanda
Mbere yo kujya gukina hanze, Dorothée yari umwe mu bakinnyi bakomeye ba AS Kigali WFC, aho yamaze imyaka myinshi ayikinira.
Kugeza ubu, akomeje kuba umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe y’Igihugu y’abagore, She-Amavubi, ndetse biteganyijwe ko azakomeza gufasha Rayon Sports WFC mu marushanwa ari imbere.







