Donald Trump yatangaje ko yizeye ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yiteguye kugirana amasezerano ku ntambara yo muri Ukraine, mu gihe bombi bitegura guhura mu nama izabera muri Alaska ku wa Gatanu. Ariko icyifuzo cya Trump ni uko Putin na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, bashobora “kwumvikana ku bice” by’icyo gihugu bishobora guteza impungenge muri Kyiv.
Trump yavuze ko hari amahirwe agera kuri 75% y’uko inama yo muri Alaska izagenda neza, yongeraho ko igitutu cy’ubukungu giterwa n’ibihano u Burusiya bwafatiwe gishobora kuba cyatumye Putin yifuza kurangiza intambara.
Yemeje ko atazemerera Putin kumurusha ubushishozi mu biganiro byo ku wa Gatanu. Ati: “Ndi Perezida, kandi ntabwo agiye kuntesha umutwe. Nzamenya neza mu minota ibiri, itatu, ine cyangwa itanu ya mbere niba tugiye kugira inama nziza cyangwa mbi. Niba mbi tuzahita tuyisoza vuba, ariko niba nziza tuzanganira ku mahoro arambye.”
Trump yavuze ko hashobora kubaho indi nama izahuza we, Putin na Zelenskyy, ikaba ari yo izatanga umwanzuro wa nyuma. Yongeraho ati: “Ntabwo nshaka gukoresha ijambo ‘guhana ibice’, ariko mu buryo bumwe si ijambo ribi.”

Hari aho yagaragaje ko Zelenskyy ashobora kwemera “guhinduranya ubutaka”, bivuze guha u Burusiya bimwe mu bice bya Ukraine, harimo n’ibitarafatwa na Moskou.
Kuri uyu wa Kane ushize nimugoroba, Trump yatangaje ko iyo nama ya kabiri ishobora kuba vuba, ikabera muri Alaska. Ati: “Icyo nshaka ni ugutegura urwego rwo kuganiriraho ku nama ikurikiraho, ikaba mu gihe gito.”
Iyo nama yaba ari intambwe ikomeye kuri Putin, kuko yigeze kwanga kwemera Zelenskyy nk’umuyobozi wemewe wa Ukraine.
Trump yavuze ko atazi neza niba umwanzuro wo guhagarika imirwano uzagerwaho ako kanya, ariko agaragaza inyota yo kuba umuhuza w’amahoro. Ati: “Ntekereza ko ubu yiteguye gukora amasezerano. Ndabyumva kandi tuzabimenya.”
Zelenskyy ashobora kuzahura n’imbogamizi mu gihe Putin yanze icyifuzo cya Ukraine cyo guhagarika imirwano iminsi 30 yose, ahubwo agashyigikira kugabanya imirwano by’igihe gito.
Ku wa Kane, Zelenskyy yagiranye ibiganiro i Londres na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, bibanda ku byavuye mu nama yo ku wa Gatatu yahuje Trump n’abayobozi b’u Burayi. Abo bayobozi bishimiye uko ibiganiro byagenze, ariko bemeza ko Trump ashobora guhindura icyemezo bitewe n’amarangamutima aho gukurikiza gahunda yateguwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko bigoye kugera ku mahoro hatabaye ibiganiro ku ngwate z’umutekano. Ati: “Kugira ngo tugere ku mahoro, hagomba kubaho ibiganiro ku birebana n’ingwate z’umutekano.”
Rubio yavuze ko azi ko Trump amaze guhamagara Putin inshuro enye, kandi akumva ko ari ngombwa kumureba mu maso kugira ngo amenye icyashoboka n’icyidashoboka.
Starmer na Zelenskyy bavuze ko hari “amahirwe y’amahoro” igihe cyose Putin agaragaza ubushake bwo kurangiza intambara. Abayobozi b’u Burayi bashimye ko Trump yagiye mu biganiro afite intego yo gusaba guhagarika imirwano mu buryo burambye, atari ugufatira Ukraine ibyemezo bitayimenyeshejwe.
Moskou yo yifuza ko inama ya Alaska itazibanda gusa ku kibazo cya Ukraine, ahubwo ikazaganirirwamo n’ubufatanye bushya mu bukungu hagati y’u Burusiya na Amerika.

Mu itangazo rya Downing Street, Ubwongereza bwavuze ko bufite icyizere gito ariko gihamye ku gahenge ka “cy’igihe kirekire” igihe cyose Putin afashe ingamba zigaragaza ko yifuza amahoro. Zelenskyy na we yavuze ko baganiriye ku ngwate z’umutekano zikenewe kugira ngo amasezerano azabe arambye, mu gihe Amerika isaba u Burusiya guhagarika ibikorwa by’ubwicanyi.
Ku wa Gatatu, Starmer yayoboye inama y’ibihugu bishaka kohereza ingabo z’amahoro muri Ukraine mu gihe amasezerano yaba abonetse, avuga ko hari “amahirwe ashoboka” y’agahenge.
Ibihano bishya bishobora gufatirwa u Burusiya mu gihe Kremlin yanze kuganira, kandi Ubwongereza burimo gutegura urundi rwego rw’ibihano.
Trump yavuze ko ashobora kumenya uko ibintu bizagenda ari uko abonanye na Putin, akemeza ko yizera umubano wabo bwite. Ariko yaburiye ko hazaba “ingaruka zikomeye” ku Burusiya mu gihe bwanze agahenge, asobanura ko bishobora kongera ibihano ku bicuruzwa bya petrole.
Kugeza ubu, Trump ntiyari yarashyize igitutu gikomeye ku Burusiya binyuze mu bukungu, ariko mu mpera z’uku kwezi Amerika izatangira gushyira imisoro ku bicuruzwa biva mu Buhinde nk’igihano kube ikomeza kugura petrole y’u Burusiya.
Bamwe mu bayobozi b’u Burayi bashimye uko Visi-Perezida wa Amerika, JD Vance, yitwaye mu nama, ndetse bemeza ko Trump ashobora gutanga ingwate z’umutekano ku rwego rwa Amerika mu gihe amasezerano y’amahoro yaba abonetse.
Inama ya Alaska izatangira ku wa gatanu saa 11:30 ku isaha yaho (20:30 ku isaha yo mu Bwongereza), itangirwe n’ibiganiro byihariye hagati ya Trump na Putin hifashijwe n’abasemuzi.
Itsinda ry’u Burusiya rizaba rigizwe muri iy’inama na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergei Lavrov; Minisitiri w’Ingabo, Andrei Belousov; Minisitiri w’Imari, Anton Siluanov; Umuyobozi w’Ikigega cy’Igihugu, Kirill Dmitriev; n’Umujyanama wa Putin mu bya dipolomasi, Yuri Ushakov.