Mu gihe biteganyijwe ko ku wa 17 Werurwe 2026 azataramira i Kigali muri Move Afrika, Doja Cat akomeje kuvugisha benshi. Ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore bagezweho ku Isi, ariko inyuma y’icyamamare cye hari amateka arimo urugamba, impinduka n’amasomo akomeye.
Amazina ye bwite ni Amala Ratna Zandile Dlamini.
Yavutse ku babyeyi bafite inkomoko zitandukanye: se ni Dumisani Dlamini, umukinnyi wa filime wo muri Afurika y’Epfo, naho nyina Deborah Elizabeth Sawyer akaba umunyabugeni w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Israel.
Nubwo akomoka ku muryango w’abahanzi, Doja Cat ntiyakuranye na se kuko yasize umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asubira muri Afurika y’Epfo akiri muto.
Yakuze arerwa na nyina, anamara igihe abana na nyirakuru i New York mbere yo gusubira muri California afite imyaka umunani.
Aho ni ho yatangiye gukunda ubuhanzi, by’umwihariko kubyina no kuririmba.
Yaje no kugerageza ishuri ryihariye ryigisha ubuhanzi rya The Ramon C. Cortines School of Visual and Performing Arts, ariko arivamo afite imyaka 16 kubera kujagarara no kutamenya neza icyo ashaka mu buzima.
Izina “Doja Cat” rifite inkomoko idasanzwe.
Yigeze kuvuga ko akiri muto yari yarabaswe n’urumogi (marijuana), aho “Doja” ryari izina rikoreshwa mu muhanda baryita, akongeraho “Cat” kubera urukundo yakundaga injangwe.
Icyakora, mu myaka ishize yagaragaje ko yavuye mu buzima bwo kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi, ndetse mu 2025 atangaza ko yatangiye gahunda yo kwivuza no kwiyitaho.
Urugendo rwe rwa muzika rwatangiye mu 2012, ashyira indirimbo ye ya mbere kuri SoundCloud.
Nyuma y’umwaka umwe yasohoye EP yise Purrr!, atangira kumenyekana nk’umuraperi ukizamuka i Los Angeles. Mu 2018 yasohoye album ye ya mbere Amala, ariko indirimbo “Mooo!” ni yo yamumenyekanishije cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Izina rye ryarushijeho kuzamuka mu 2019 asohoye album Hot Pink, by’umwihariko indirimbo “Say So” yasubiranyemo na Nicki Minaj.
Mu 2021 yasohoye Planet Her, yamushimangiye nk’umwe mu bahanzikazi bakomeye ku Isi.
Mu mibare y’igurishwa ry’umuziki, Doja Cat abarirwa miliyoni zisaga 34 z’inyandiko zaguzwe hagati ya 2018 na 2022.
Yegukanye Grammy imwe mu bihembo 19 yahataniye, Billboard Music Awards esheshatu, American Music Awards eshanu n’ibindi byinshi.
Nubwo yahuye n’ibigeragezo birimo umubano utari mwiza na se n’ibihe byo kubatwa n’ibiyobyabwenge, Doja Cat yagaragaje ko impano ishobora gutsinda inzitizi.
Uyu munsi ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu njyana ya Hip-hop na Pop mu kinyejana cya 21.

Ubu ari mu bitaramo byo kumenyekanisha album ye nshya yise “Tour Ma Vie”, urugendo ruzamugeza no i Kigali.
Ku mukobwa wavuze ko atewe ishema no gukomoka muri Afurika y’Epfo, gutaramira ku mugabane akomokaho ni indi ntambwe ikomeye mu mateka ye—yuzuyemo impinduka, kwiyubaka no gutsinda ibigeragezo.







